Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Mu kibaya cya Rusizi ingabo z’u Burundi ziri gukozanyaho na Wazalendo

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Teritwari ya Uvira, mu gace ka Bwegera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ingabo z’u Burundi ziri mu kibaya cya Rusizi zagiranye amakimbirane n’ihuriro rya Wazalendo.

Mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2023, ingabo z’u Burundi (FDNB), zibarizwa muri Kivu y’Amajyepfo, zahawe izina ‘Batayo Task Force’, bahawe impuzankano (uniform) nshya y’igisirikare cya Congo.

Muri icyo gihe Wazalendo zo mu gace ka Bwegera nazo zavuze ko zigiye gusaba uniform z’igisirikare cya Congo zishaje, byavuzwe ko bagiye kuyisaba muri Regiment ya FARDC iherereye ahitwa Ruvunge.

Bivugwa ko ingabo za Congo zo muri Regiment ya Ruvunge zitakiriye neza icyifuzo cya Wazalendo, ahubwo bagahitamo gutwika izo uniform Wazalendo iraho irebera, arinaho inkomoko y’izo mvururu hagati y’Abarundi bo muri Congo na Wazalendo yakomotse.

Nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 01 Ugushyingo 2023, Wazalendo binjiranye umuturage wo mu bwoko bw’Abarundi, baramukubita bamushinja amarozi.

Ingabo za Congo FARDC zikorera muri ibyo bice zaratabaye zifunga bamwe mu bakubise uwo mudamu ku wa Kane no ku wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023. Ibyo byateye Wazalendo uburakari mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Ugushyingo bafunga imihanda yose yo muri ibyo bice.

Ikindi ngo isoko ryo muri ibyo bice riba ku wa Gatandatu ntiryabaye kuko ngo Wazalendo yafunze imihanda yose irijyamo mu rukerere rwo ku itariki 04 Ugushyingo 2023.

Wazalendo ngo bari kuva mu bice byose bari barimo muri Teritwari ya Uvira, ngo baze gushyigikira bagenzi babo nk’uko byemejwe n’uhagarariye sosiyeti sivire ko ku wa 03 Ugushyingo 2023, Wazalendo bavuye mu gace ka Uvira ku bwinshi.

Ku mugoroba wo ku wa 03 Ugushyingo 2023, Wazalendo bateye umuyobozi wa Gurupoma y’Abarundi baramukubita ajyanwa mu bitaro, ibyo byatumye Abarundi bahagurukira kurwana na Wazalendo.

Kugeza ubwo iyi nkuru twayikoraga, abaturage bo muri ibyo bice bavugaga ko nta modoka iri kuva mu bice bya Uvira ijya i Bukavu.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU