Sunday, October 6, 2024
spot_img

Latest Posts

Umukozi wa RICA yasabye Inteko y’umuco gusuzuma niba inyama z’imbwa zajya muzemewe kuribwa mu Rwanda

Abantu benshi bakunda inyama zotswa ku mushito (brochette) bagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko batewe impungenge n’inyama zicuruzwa mu mabagiro na resitora zo muri Kigali, aho bazigurisha ku giciro gito ugereranyije n’igisanzwe. Ibi byatangiye kuvugwa nyuma y’uko inkuru ya Nsabimana imenyekanye.

Umunyamakuru wa TV1 yatangarijwe n’abaturage bagera kuri batanu ko batungurwa no kumva ko bagaburiwe inyama z’imbwa kuko ngo zisa n’izihene.

Muri abo harimo umumotari wagiraga ati: “Nkanjye nzi ahantu igiti kigura 1500 rwf, ahandi kigura 500 rwf. Nkanjye rero bakavuga bati ‘Wa mumotari kubera ko nimugoroba araza kugura igiti cya 500 rwf, reka tujye kumushakira izihwanye n’ubushobozi bwe’. Inyama zirahenze, ugasanga rero za mbwa ni yo mpamvu baziduhereza tutazi ko ari zo.”

Bisa nkaho mu muco nyarwanda, Abanyarwanda bemeremanyije ko kurya inyama ari ikizira nk’uko Simbarikure yabitangarije uyu munyamakuru.

Ati: “Nk’uko ushobora kujya muri kominote runaka, ugasanga abantu barumvikanye ku byo bemera, bati ‘kurya ikintu runaka, kirazira birabujijwe’. Mu muco nyarwanda bisa nkaho bemeranyije bati ‘kurya imbwa cyangwa injangwe ntibyemewe’. Uwo ni umuco utemewe.”

Ariko yakomeje avuga ko niba abaturage bavuga ko kurya inyama z’imbwa nta ngaruka bibatera, Inteko y’umuco yazishyira mu zemewe kuribwa.

Yagize ati: “Hari ikigo cy’Igihugu gishinzwe ururimi n’umuco, abo ni na bo twasaba kugira icyo bakwiye kuba bakora. Niba umuco wanakura ibyo Ntago twabyanga.”

Yakomeje agira ati: “Urwo rwego Leta yashyizeho rushinzwe kureba umuco uko ugomba gukura no kureba ibitakijyanye n’igihe, twita ‘kirazira’ ni rwo rukwiye gufata iyambere, wenda rukavuga ruti ‘Okay, mu byo twaziririzaga birimo no kurya imbwa, ntacyo bigitwaye, dushobora kurya imbwa, nta kibazo’. Amategeko na yo agahinduka, akavuga ati ‘Mu matungo abaho inyama ziribwa, n’imbwa wenda yajyamo.”

Simbarikure yavuze ko inyama z’imbwa zishyizwe ku rutonde rw’inyama ziribwa, hakurikiraho kugenzura ubuzima bwazo ariko mu gihe zitaremerwa RICA ihagaze ku cyo amabwiriza ateganya.

Yavuze ko kandi mu gihe inyama z’imbwa zitaremerwa kuribwa mu Rwanda, urwego abereye umukozi ntirushishikariza abaturage kuzirya. Ati: “Ariko ntabwo twebwe twashishikariza abantu ngo nibagende bajye kurya imbwa.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!