Sunday, January 5, 2025
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Hatagize igikorwa mu maguru mashya abana bo mu muhanda bakwiyongera

Mu karere ka Rulindo, umurenge wa Base ababyeyi  bavuga ko abana babo bakomeje kudindira batiga kuko bajya kubandikisha ku ishuri rya GS Kiruri bakabura imyanya bakababwirako yarangiye.

Aba babyeyi ni abafite abana bato bagakwiye kuba batangiye amasomo mu ishuri ry’incuke ariko ubu ngo bari mu rugo kubera kubura aho biga.

Umwe muri aba babyeyi yagize ati: “Nagiye kwandikisha umwana kugira ngo atangire kwiga mu ncuke umuyobozi arabyanga ngo ningende kandi hano muri uyu murenge ntahandi hari ishuri ry’abato, ubu twiteze ko abana bacu bazadindira.

Undi muturage yagize ati: “Baramutse batwubakiye irindi shuri ry’incuke hano muri Kiruri byadufasha kuko urabona ko ntabundi buryo dufite, ubu se ko Leta idushishikariza kwitabira aya mashuri bizagenda bite, barimo kutubwira ngo tubajyane mu marero yo mu mudugudu, kandi umwana ageze igihe cyo gutangira kwigira muri ’Middle class’, biratubangamiye.”

Uwimbabazi Francoise ni umwalimu wigisha mu ishuri ry’incuke rya GS Kiruri yavuze ko kutakira abana biterwa n’impamvu zitabaturutseho.

Abanyeshuri baba ari benshi cyane mu ishuri rimwe biragoye kubigisha

Yagize ati: “Ikibazo gihari ni umubare muto w’ibyumba by’amashuri, dore nkanjye ubu hano muri ’nursery’ ya mbere mfite abana barenga 75, biragoye cyane kubigisha kuko natwe biratuvuna cyane kubikurikirana.”

Uyu murezi yakomeje agira ati :”Kuba abo babyeyi baraje bazanye abo bana bakabura umwanya hano ntabwo ikibazo ari twe, ni ubuke bw’ibyumba, murabona ko n’abo dufite bacucitse. Hakwiye kubakwa ibindi byumba.”

Umuyobozi wa GS Kiruri, Munyaneza Jean Marie Vianney avuga ko muri uyu mwaka w’amashuri abana babaye benshi cyane biba ngombwa ko bahagarika kubakira.

Diregiteri wa GS Kiruri Munyaneza JMV

Yagize ati: “Twakomeje kugenda twigisha ababyeyi ko babajyana mu marero mu midugudu kubera ko dufite abana benshi cyane barenga 450 mu ncuke honyine, muri nursery ya 1,2,3; iyi mibare ntabwo twari tuyiteze, murabona ko hano dufite ubucucike bukabije, ishuri rimwe usanga ririmo abana barenga 75 kuzamura, dukomeje kubacucika byakomeza guteza ikibazo gikomeye.”

Ati: “Icyo twasaba ni uko batwongerera ibyumba by’amashuri, mwalimu nawe biramugora kubakurikirana kuko iminota yagenewe isomo irangira atarabageraho bose; birumvikana kwigisha abana benshi ni imvune ikomeye cyane.”

Umuyobozi wa GS Kiruri aba nawe yabuze uko yabigenza ubucucike ari bwinshi

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga kuri iki kibazo maze Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rulindo akaba ari nawe ufite mu nshingano amashuri, Bwana Theophile Mutaganda atubwira ko ari mu nama kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntacyo yari yakadutangarije.

GS Kiruri ifite ibyiciro bitandukanye, harimo amashuri y’incuke, amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Muri iyi Centre uhageze ubona abana bazenguruka bataye ishuri

 

Photo credit to Mamanurwagasabo

scr: Mamaurwagasabo

Error: Contact form not found.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!