Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKirehe: Uwari Gitifu w'Umurenge wa Gahara yakatiwe imyaka itanu azira kunyereza umutungo...

Kirehe: Uwari Gitifu w’Umurenge wa Gahara yakatiwe imyaka itanu azira kunyereza umutungo w’abaturage

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, rwahamije icyaha cyo kunyereza umutungo w’abaturage, Mwenedata Olivier, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu no kwishyura ayo yanyereje.

Ibi bihano yabihawe kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023, nyuma y’aho uyu wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge afatiwe mu cyuho ari kubikuza miliyoni 5 Frw zari zakusanyijwe n’abaturage ngo zigurwe imodoka y’Umurenge.

Yatawe muri yombi tariki ya 12 Nyakanga 2023, afatirwa mu Murenge wa Kigina nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB. Tariki ya 23 Ukwakira 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije mu mizi uyu muyobozi, hemezwa ko umwanzuro uzasomwa tariki ya 30 Ukwakira.

 

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, rwamuhamije icyaha cyo kunyereza umutungo, ahanishwa imyaka itanu y’igifungo, rwamutegetse kandi kwishyura Amafaranga y’u Rwanda 6,845,900 yanyereje, rwemeje kandi ko amafaranga 5,043,000 abitse kuri ‘simcard’ ya Niyitegeka, asubizwa Umurenge wa Gahara.

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!