Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Rwangara ho mu Mudugudu wa Muti, umugabo witwa Hakizimana Etienne arashinja Mbonigaba Desire umuturanyi we akaba n’ushinzwe umutekano mu mudugudu kuvogera urugo rwe akamusambanyiriza umugore.
Abaturage batanga amakuru bavuga ko uyu mutekano ari muramu wa nyiri urugo kuko atunze mushiki we.
Uyu mugabo uvuga ko mutekano amuvogerera urugo, yavuze ko umugore we yamucunze agatotsi kamutwaye maze akajya gusambana.
Yagize ati: “Kuko ntaha naniwe umugore wange yahengeye nsinziriye mu masaha ya saa munani arasohoka nkabakabye ndamubura, nuko ngiye mu yindi nzu itabamo abantu musangana n’umugabo ushinzwe umutekano, barandwanya umugabo asohoka yiruka ariko nsigarana ikote rye ariko bari basanzwe bafitanye agakungu.”
Nzabonimpa Evaliste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko atahamya aya makuru ko ari ukuri cyokoza akeka ko ba nyiri ubwite baba biyunze.
Ati: “Nta muturage wigeze aturegera. Umuyobozi w’umudugudu namuhamagaye ampa amakuru atandukanye n’aya, ashobora kuba ari amatiku yo mu miryango. Abantu ba hariya ibibazo byose bajya babyunga. Bashobora kuba babyunze bakaba badashaka ko bijya hanze sindabimenya.”
Gitifu yongeyeho ko aramutse yafatiwe mu bikorwa by’ubusambanyi yabibazwa n’amategeko.
Ati: “Biramutse byabaye cyaba ari icyaha cy’ubusambanyi, uwo mugabo niba yarashyingiranywe n’umugore we byakurikiranwa mu buryo bw’amategeko. Umuyobozi w’inzego z’ibanze tumufiteho inshingano. Ntago yaba yakoze ibintu nk’ibyo natwe ngo tumworohere, twabimubaza mu buryo dusanzwe tubikurikirana. Tugiye kureba hanyuma tubifatire ingamba.”