Bamwe mu barezi bigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gitarama, baranenga Ubuyobozi bw’iri shuri kubakuriraho ifunguro bafatiraga ku ishuri, bakavuga ko biri kugira ingaruka ku myigire y’abanyeshuri.
Bamwe muri abo barimu babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko bakoze inama n’ubuyobozi bw’ikigo banzura ko buri mwarimu wese agomba kujya atanga 5000frw buri kwezi .
Aba barezi bakavuga ko ukurikije umubare w’abarimu 75 bahigisha ayo mafaranga ataba makeya kugira ngo abashe kugura ifunguro bahafatira.
Umwe muri bo yagize ati”Tujya kugena umusanzu wa buri wese agomba gutanga, twafatiye ingero ku bindi bigo by’amashuri kuko hari n’utanga 3000 frw ku kwezi kandi bagafungura neza.”
Mugenzi we utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko kutabahera ifunguro ku ishuri bigira ingaruka ku gihe bakoresha bajya cyangwa bava mu ngo no muri Resitora.
Ati”Dufite amakuru ko Ubuyobozi bw’Ishuri bujya gufata iki cyemezo cyo guhagarika ifunguro rihabwa abarimu, bwagendeye kuri raporo y’Igenzura Akarere kakoze, bubeshya ko igihombo kirimo cyatewe n’amafaranga ishuri ritanga rigaburira abarimu.”
Uyu murezi ahamya ko amafaranga bakoresha mu gufata amafunguro ari umusanzu wabo bityo babeshye akarere.
Ati”Babeshye abagenzuzi b’Akarere kuko batigeze babagaragariza ayo mafaranga dutanga buri kwezi ahubwo bahimba imibare.”
Abandi barezi bahamya ko hari imirima y’ishuri umuyobozi akodesha amafaranga avuyemo akayashyira mu mufuka we kandi yari kunganira amafunguro abana n’abarezi bahafatira.
Umuyobozi wa GS Gitarama Mukanyandwi Fausta avuga ko mbere yo guhagarika iri funguro abarimu bahabwa, babanje gukorana inama, babasaba kongera umusanzu wa buri mwarimu ukava ku bihumbi 5 buri kwezi ukagera ku bihumbi 12500frw.
Ati”Iki cyemezo baracyanze kandi muzi ko ibiciro ku isoko byatumbagiye.”
Mukanyandwi avuga ko hari inkunga ikigo cyatangaga yunganira iyo y’abarezi kandi ko kuri ubu ayo mafaranga adahagije kugira ngo abarimu bakomeze gufatira ifunguro ku ishuri.
Ati”Nta mabwiriza dufite asaba ko abarimu bagomba gufatira ifunguro ku ishuri gusa tuzabiganiraho twongere tubinoze.”
Mukanyandwi avuga ko amafaranga akura mu bukode bw’igice kimwe cy’umurima ayishyura abaturage baba babafashije guhinga ikindi gice cy’umurima.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko hari inama izabahuza n’abarimu bose bo muri aka Karere mu minsi iri mbere, ikazabafasha gukemura bimwe mu bibazo bihavugwa harimo n’iryo funguro abarimu bifuza kuzajya bahafatira.
Ati”Nubwo nta bwiriza rihari, abantu bareba uko n’ahandi bikorwa abarimu bagakomeza gufata iryo funguro babyemeranijweho.”
Aba barezi kandi bashinja ubuyobozi bw’ishuri kunyereza amafaranga y’ubukode bw’abarimu bahigishiriza abanyeshuri bigenga(Candidats Libres) amafaranga bamuhaye ntayashyire mu isanduku ya Leta.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugiye gukurikirana ibyo bibazo byose bivugwa muri iki Kigo.