Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeAMAKURUBugeshi: Undi muturage akomerekejwe n'igisasu giturutse muri Congo

Bugeshi: Undi muturage akomerekejwe n’igisasu giturutse muri Congo

Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi, umuturage yakomerekejwe n’igisasu cyaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uwakomerekejwe n’igisasu yitwa Hagumimana Pierre wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi, Akagari ka Butaka mu Mudugudu wa Buringo.

Amakuru avuga ko uyu muturage yari aragiye inka hafi y’umupaka w’ibihugu byombi, igisasu cyaturutse muri Congo kimukomeretsa ku kuguru.

Ingabo za Leta ya Congo zimaze iminsi zirwanira na M23 muri Teritwari ya Nyiragongo ihana imbibi n’umurenge wa Bugeshi.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba igisasu cyarashwe na M23 cyangwa FARDC.

Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23 yanyujije ku rukuta rwe rwa X itangazo rivuga ko FARDC ariyo yarashe kiriya gisasu.

Yavuze ko mu bandi bishwe na FARDC harimo umugore witwa Zabayo Hangi wo muri Groupement ya Buhumba, akaba yasize abana batanu.

Uyu muturage wakomerekejwe n’igisasu yiyongeye ku wundi wo mu Murenge wa Cyanzarwe na we wakomerekejwe n’igisasu cyarasiwe muri RDC.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!