Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyaruguru: Hafatiwe umugabo wacuruzaga magendu amabuye y’agaciro anyuranye

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyaruguru, yafashe umugabo w’imyaka 40 ukurikiranyweho gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro atandukanye atabifitiye uruhushya.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Ryabidandi, akagari ka Nyagisozi mu murenge wa Nyagisozi ahagana ku isaha ya saa saba z’igicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira, atwaye mu modoka itwara abagenzi rusange, ibilo 47 n’inusu by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Colta, Aluminium na Gasegereti.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe  n’umuturage.

Yagize ati: “Polisi yahawe amakuru ko hari umugabo ukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, wari uyatwaye mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yerekezaga mu Mujyi wa Kigali. Abapolisi bari bari mu kazi mu Kagari ka Nyagisozi baje guhagarika iyo modoka, mu gusaka abagenzi bamugezeho bamufatana amabuye y’agaciro atandukanye yose hamwe apima ibilo 47 n’inusu.”

Yakomeje ati: “ Mu mabuye y’agaciro yafatanywe harimo ayo mu bwoko bwa Colta apima Kg 17, ibilo 27 by’ubutare bwa Aluminium n’ibilo 3 n’inusu bya Gasegereti, yari yashyize mu gikapu ari mu dufuka dutandukanye, andi yayasutse mu ijerekani mu rwego rwo kuyahisha .”

Amaze gufatwa yiyemereye ko yari amaze igihe akora ubu bucuruzi atabifitiye ibyangombwa, akaba yerekezaga mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali aho yari buyagurishirize.

SP Habiyaremye yashimiye abaturage bahaye amakuru Polisi yatumye afatwa, aboneraho n’akanya ko kwibutsa abaturage ko ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’ubifitiye uruhushya, abashishikariza gukomeza gutanga amakuru y’abacyekwaho gukora ibyo bikorwa.

Uwafashwe n’amabuye yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyagisozi kugira ngo hakomeze iperereza.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!