Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyuma yo gutangiza serivisi zo gufasha igitsina gore gutera uko babyifuza, ababyifuza babaye uruhuri ku Bitaro

Mu gihugu cya Tanzania, ibitaro bya Muhimbili Mloganzila Hospital byatangije serivisi yo gufasha abiganjemo igitsina gore gutera uko babyifuza by’umwihariko ku gice cyo mu mpande n’inyuma. 

Iyi serivisi yo kubaga bimwe mu bice by’umubiri cyane cyane ibibuno yatangiye gutangwa muri iki Cyumweru kirangiye, none abiyifuza babaye uruhuri kuri ibi Bitaro.

Iyi serivisi yatangiye gutangirwa muri Tanzania ku Bitaro biherereye i Dar es Salaam nk’uko umuyobozi w’ishami ryo kubaga muri ibi Bitaro Dr. Eric Muhumba, yabitangarije umuyoboro wa Ayo TV, dukesha iyi nkuru.

Ni kenshi abakobwa n’abagore usanga bashidukira kugira inyuma ku kibuno hanini, mu nda hato, no mu matako hagutse, uteye utya agasa n’aho yigaruriye igikundiro ku bagabo n’abasore benshi.

Bamwe mu bakobwa badateye gutya ugasanga bakora iyo bwabaga ngo babigere ho, bakora imyitozo y’umurengera, biteza inshinge ku mabuno ngo yiyongere, yemwe hakabamo bamwe bigira ho ingaruka.

Umwe mu bakobwa baganiriye n’UMURUNGA.com, yatubwiye ko hari ubwo urukundo rwe rwazambye kubera iki, ati’‘Ntabwo mfite amataye n’amabuno manini nk’ uko ubibona ndaringaniye, naje gushwana n’umusore twakundanaga kubera ko iyo twahuraga n’abakobwa bateye batyo, yakundaga gukebuka, agakomeza no kubigira ikiganiro, nkabona ko ancira amarenga ko yifuza ko natera nkabo, hahaha, byaranze numva ampoza ku nkeke ndamureka. Sinumvaga nakwiteza inshinge ngo mpinduke, gusa siporo narazikoze, ahubwo ndushaho kunanuka. ”

Undi mugore, twahaye izina rya Uwimana, yagize ati”Ubwo iyo serivisi ije turayigana da, kuko hari ubwo umugabo akuka inabi abonye uko ugenda uhinduka, gusa ubanza ari irari, none se ko nanjye ariko najyaga kumera, maze kubyara, kubera igikoma ahari, inda yaraje, ibicece, mbese ndahinduka, umugabo nawe yarahindutse anadukana n’imico ntari nzi gusa nkabona yibanda ku bantu nk’abo, gusa si ngombwa cyane, tugomba kunyurwa, ibirenze ibyo ni akajagari. ”

Uretse inzobere mu kubaga zo muri Tanzania, ngo hazanifashishwa abandi baganga bo mu Buhinde, barimo Dr. MOhit Bhandari hamwe na Med INCREDI.

Dr Eric Muhumba, ahamya ko nta ngaruka iyi gahunda igira, cyane ngo bafata ibinure byo ku gice cyo mu nda, bakabitera ku kibuno, ibi ngo bituma nta ngaruka cyane ko ngo igice baba bamuteyeho ibice bye.

Ubu ngo abasaba iyi serivisi batangiye kuba benshi ku bitaro aho ngo abagore n’abakobwa barimo kugana ku bwinshi batitaye ku giciro.Kugeza ubu igiciro cy’izi serivisi ni hagati ya miliyoni cumi n’ebyiri (12000000) na cumi n’icyenda (19000000) z’amashilingi ya Tanzania, ni asaga hagati ya miliyoni esheshatu(6000000) na miliyoni icyenda (9000000), ugenekereje mu manyarwanda.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU