Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Musanze: Agatsiko k’abiyise “Abashomeri” ntikavugwaho rumwe

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi hari agatsiko k’insoresore ziyise abashomeri zazengereje abaturage zikabacucura utwabo kugeza ubwo ubu bagenda bikandagira.

Abaturage bavuga ko aka gatsiko gatega abantu kakabambura utwabo ariko bamwe ngo bakabaniga, hari n’abo bakomeretsa. Agace gakunda kugaragaramo icyo kibazo ngo ni ku muhanda uva ku kigo nderabuzima cy’uyu murenge wa Kimonyi ukagera ku tugali twa Buramira na Birira.

Akimana Jacqueline umwe mu baturage batuye muri ako gace, avuga ko ari mu bahuye n’iyo sanganya bakamburwa ndetse ngo bakaba baranamukomerekeje nyuma yo kumuhambira ijosi kugeza ubu akaba anafite ibikomere.

Tv1 dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko Abaturage basaba inzego bireba ko bakaza umutekano, kugirango n’undi utarakomeretswa abungabungirwe umutekano hato hatazagira n’undi wese wahasiga ubuzima.

Umurenge wa Kimonyi ndetse n’akarere ka Musanze bahakana bivuye inyuma iby’aka gatsiko k’insoresore ngo ziyise “Abashomeri” bati:” Murakoze TV1,ayo makuru twayakiriye ariko abatangaje inkuru y’abajura bitwa abashomeri sibyo rwose kuko iryo tsinda ntarihari m’Umurenge wa Kimonyi, uwahohotewe yakwegera inzego z’ubuyobozi akarenganurwa Murakoze.”

Hari n’abandi bantu biganjemo abakoresha urubuga rwa X bafite aho bahuriye n’akarere ka Musanze bagiye bagaruka kuri iki kibazo bavugako ntagihari barimo uwitwa kuri x Sniper from North, Umutoni Nadège, Isonga ndetse na Nzogera aba bavugako urubyiruko rwa Kimonyi ntakibazo rufite ndetse hanabayo n’uruganda bahawe akazi ntakibazo rwose gihari. Baboneraho no gusaba Tv 1 gukora kinyamwuga.

Ni kenshi hirya no hino hagaragara abantu bagenda bavuguruza ibyavugiwe ku mbuga nkoranyambaga abenshi muri bo baba biganjemo urubyiruko rimwe narimwe bakirengagiza ukuri bakuzi.

Aba baba bagamije ngo [Kwimana] aho batuye cyangwa bakomoka , ku rundi ruhande ariko bishobora kuba byiza cyangwa bibi igihe hari ibigomba kuba byahabwa umurongo bikanakosorwa byahishiriwe kandi buri wese agomba kuba Ijisho rya mugenzi we.

Kuri iki kibazo cya Musanze mu murenge wa Kimonyi, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko bamwe muri bariya batega abaturage batawe muri yombi bati:” Mwakoze gutanga amakuru, bamwe mu bakora ubu bwambuzi n’urugomo bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, n’abandi baracyashakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera.”

Bagenda bikanga ko babategera mu nzira

Uyu avugako yakomerekejwe n’abo baba muri izo nsoreresore

📸 Credit to Tv1

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!