Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURURuhango:Umugore ukekwaho guta umwana we mu musarane ari mu maboko ya RIB

Ruhango:Umugore ukekwaho guta umwana we mu musarane ari mu maboko ya RIB

Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kabagari mu Mudugudu wa Agatare, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB) rwataye muri yombi umugore witwa Uwimana Console akekwaho kubyara umwana akamujugunya mu musarane.

Uyu mugore yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, byamenyekanye ku makuru yatanzwe n’uwari amucumbikiye biturutse ku mpumuro mbi yaturukaga mu musarane wabo.

Nyiri nzu avuga ko yabyumvise yajya kubaza Console ibyabaye akamukingurira nyuma y’amasaha menshi yari yabyanze, yabazwa impamvu y’iyo mpumuro akavuga ko ntacyo abiziho ndetse akomeza yuka inabi nyir’inzu amubwira ko nta kibazo afite.

Uwari ucumbikiye Console yaramwitegereje atungurwa no kubona uyu mugore inda yari atwite ntayo agifite, niko kugira amakenga agahuruza abaturanyi n’inzego z’umutekano.

Yagize ati: “Naje aha nje kureba uko Console amerewe ntungurwa no kubona nta nda afite, ibi rero nabihuje n’iyo mpumuro mbi nasanze aho, ukuntu namubazaga akanyuka inabi rero nahise nitabaza abaturage n’ubuyobozi nkeka ko yaba yihekuye.”

Console bivugwa ko yihekuye ku wa 21 Ukwakira 2023, mu magambo ye yagize ati: “Narabikoze ariko ni shitani. Uyu mwana wanjye nari mufiteho gahunda nziza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Ntivuguruzwa Emmanuel, yemeje aya makuru avuga ko ukekwaho icyaha ubu ari mu maboko ya RIB.

Yagize ati: “Nibyo koko yamutaye muri yombi, nawe ubwe arabyiyemerera. Ubu yashikirijwe RIB.”

Andi makuru avuga ko uyu Console yari afite abandi bana babiri kandi yatandukanye n’umugabo we akajya gucumbika ahandi ari naho yatwariye inda y’uyu mwana wajugunywe mu musarane.

Uyu mwana nyuma yo gukurwa mu musarane umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Gitwe kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere yo gushyingurwa.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!