Mu ma saa tatu z’ijoro ryo ku wa 24 Ukwakira 2023, ni bwo uwitwa Nsengiyumva Jean Paul, wo mu Kagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo Akarere ka Musanze, yagize impungenge z’imyaka ye y’ibirayi ajya kuyirinda, ageze mu murima agwa mu gaco k’amabandi baramukomeretsa.
Ngo abo bajura ubwo bari mu murima biba ibirayi, bari bitwaje intwaro gakondo zirimo n’imihoro, bakimara kubona nyiri umurima aje, baramurwanya bamukomeretsa ku gahanga, avugije indura uwitwa Habimana wari uje kumutabara bamutema ku kiganza.
Umunyamabanga nshingabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Ndayambaje Karima Augustin, yabwiye Kigali Today ko Nsengiyumva yahise agezwa kwa muganga mu kigo nderabuzima cya Busogo, aho ari kwitabwaho akaba ari koroherwa.
Ati “Nsengiyumva yavuye iwe agiye kureba uko imyaka ye y’ibirayi imeze, ageze mu murima asangamo abajura, mu kumurwanya bamutera ibuye akomereka ku mutwe barirukanka, yagejejwe kwa muganga ubu ameze neza, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura turacyabashakisha hari n’abo twafashe”.
Nk’uko abaturage babivuga, mubamenyekanye bakekwaho gukora ubwo bugizi bwa nabi, ngo basanzwe mu matsinda yitwa ibihazi bahora bambura abantu, hakaba ngo harimo abamaze kujyanwa mu igororero (Transit Center) rya Kinigi inshuro enye.
Gitifu Ndayambaje Karima, yagize ubutumwa atanga, ati “Ndashimira Nsengiyumva Jean Paul uburyo akora kandi agakurikirana n’ibyo akora akanakorana n’inzego z’ubuyobozi, ikindi ndasaba abakomeje ingeso z’ubujura kubicikaho bakavana amaboko mu mifuka, bakareka kwiba bagakora bakihaza”.