Monday, June 24, 2024
spot_img
HomeUBUZIMAWaruziko Imvubu,Impala n'impyisi zimaze kororoka cyane muri Pariki y'Akagera?

Waruziko Imvubu,Impala n’impyisi zimaze kororoka cyane muri Pariki y’Akagera?

Ubuyobizi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko kuva muri 2010 kugeza muri 2023,umubare w’inyamanswa ziri muri iyi Pariki muri iyi Pariki wiyongereye ku ijanisha rya 127%,ugera kuri 11.338.

Ibarura ry’inyamanswa zo muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ryakozwe muri Kanama 2023,ryakozwe habarurwa inyamabere nini n’ibindi binyabuzima byose biba muri iyi Pariki,hagamijwe kumenya ibindi binyabuzi byose no kubibungabunga.

 

Nubwo imibare ya nyuma itari yashyirwa ahagarara,ibarura ry’ibanze rigaragaza ko Pariki y’Igihugu y’Akagera icumbikiye 11.338 ziba ku butaka no mu bishanga bigize iyi Pariki. Zirimo inzovu 142,impala 1.153 ,imvubu 1.820 n’izindi.

Iri barura ryagaragaje ko iyi Pariki irimo ubwoko butatu bw’Ingwe,n’Impyisi z’amoko atandatu, byongera ubwiza mu muryango w’inyamanswa z’indyanyama.

Muri Pariki y’Akagera hari ingwe zibarirwa hagati ya 60 na 80,n’impyisi ziri hagati ya 120 ni 150; imibare igaragaza umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu kubungabunga urusobe  rw’Ibinyabuzima muri Pariki y’Igihugu y’Akagera n’ibindi byanya bibumbatiye ibinyabuzima.

IGIHE.com kivuga ko 2010, Pariki y’Igihugu y’Akagera yari irimo inyamabere zibarirwa 5000 ariko ubu zirarenga ibihumbi 11, nabyo byerekana uburyo urusobe rw’Ibinyabuzima rwitabwaho.

Imvubu ziri munyamanswa ziri kwiyongera

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!