Saturday, June 22, 2024
spot_img
HomeAMAKURUM23 yerekanye ibintwaro karundura yambuye FARDC birimo indege z'intambara

M23 yerekanye ibintwaro karundura yambuye FARDC birimo indege z’intambara

Nyuma y’imirwano ikomeye yabaye ku wa Gatandatu yasize umutwe wa M23 wigaruriye agace ka Kitshanga, nyuma yaho M23 yerekanye ibikoresho by’intambara yambuye inyeshyamba zikusanyirije hamwe nka Wazalendo barwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.

M23 ibigaragaza mu mafoto ko yafashe indege z’intambara zitagira abapilote zitwa drones, imbunda zigezweho zikoreshwa na ba mudahusha, ibyombo, imbunda nini n’into.

Umuvugizi wa politiki wa M23, Kanyuka Lawrence yavuze ko intwaro bafashe bazambuye ihuriro rigizwe n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, abacanshuro, ingabo z’u Burundi na Wazalendo.

Mu bikoresho bambuwe harimo ibyanditseho ko ari iby’igisirikare cy’u Burundi bushinjwa kwifatanya na Wazalendo, ni mu gihe Kanyuka yavuze ko Leta ya Congo n’abayishyigikiye baherutse kugaba ibitero Kinyandonyi muri Rutshuru.

Abaturage baravuga ko ingabo za mudahusha zahungiye mu ngo z’abaturage kandi bavuga igifaransa n’iringara gusa bitaborohera guhura na MONUSCO.

Bertrand Bisimwa, yavuze ko abashaka kurimbura abaturage batatsinda kuko M23 yabatsindiye mu gace ka Kinyandonyi.

Bamwe mu banyamakuru bo mu Burasirazuba bwa Congo bemeza ko M23 iri kugenzura agace ko Kitshanga.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!