Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKayonza: Icyumweru kirirenze bashakisha abagwiriwe n'ikirombe

Kayonza: Icyumweru kirirenze bashakisha abagwiriwe n’ikirombe

Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara mu kagari ka Rwimishinya,hamaze iminsi havugwa inkuru y’abantu babiri bivugwako bagwiririwe n’ikirombe ubwo bari bagiye gucukura Gasegereti.

Aya makuru hashize Icyumweru kirenga UMURUNGA tuyamenye ariko kugirango hamenyekane ukuri kubiyavugwaho bikatubera ingorabahizi doreko gukura amakuru muri aka karere bisaba kwiyuha akuya.

Mu makuru twabashije kumenya avugako muri iki kirombe (Tutaramenya nyiracyo), habonetse gasegereti umwaka ushize abantu bakajya bacukuramo REMA n’inzego z’umutekano zijyayo ku musura zimubwirako agomba gusubiranya uwo mwobo abantu bacukuraga bashakamo gasegereti,hakazashakishwa uburyo bizakorwa byemewe n’amategeko.

Haguyemo abantu babiri kugeza ubu bataramenya niba ari bazima cyangwa baritabye Imana barimo uwitwa Uwiringiye Marc bakunze kwita Gahungu w’imyaka 19 y’amavuko na Bizumuremyi Shaban bakunze kwita Gasake w’imyaka 43 y’amavuko.

Hamaze gucukurwa ahantu hanini cyane bashakisha aba bantu kuburyo kuva ku wa 4 w’icyumweru gishize Polisi imaze kumenya amakuru n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze

bagiyeyo bafatanya gukuraho itaka bakoresheje amasuka birananirana na Polisi ishami rishinzwe ubutabazi (Fire Briged) nabo bagiyeyo bakoresha ibikoresho bafite birananirana.

Hakaba hari hafashwe icyemezo cyo kuzana imodoka zihinga ngo barebe ko hari icyo byatanga.

Bamwe mu bagize urwego rwa DASSO babangamira itangazamakuru bafite inkoni

 

Abaturage baba bahuruye ari benshi bafite agahinda k’ababo bagwiriwe n’ikirombe

Itangazamakuru ryagezeyo rirakumirwa akarere ko kemezako ibyakozwe byakozwe mu nyungu z’ubutabazi ariko bikaba bivugwa ko mu busanzwe aka karere gakomeje kugorana cyane mu gutanga amakuru aho nta muyobozi n’umwe wakwemera kuvugisha itangazamakuru.

https://twitter.com/Claudekalinda2/status/1715748853456990686?t=y2eHoldgp7AI1-AOMnWmZA&s=19

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara yโ€™Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana atanga ubutumwa agira inama abaturage ko bagomba kwirinda ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga nk’ibi byo gucukura mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
๐Ÿ“žor Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!