Joseph Harerimana wamenyekanye nka Apôtre Yongwe yitabye urukiko rw’ibanze rwa Gasabo aho yatawe muri yombi na RIB ikaba yaratangaje ko akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023 nibwo Apôtre Yongwe mu ikote rya kake n’inkweto y’umukara, yambaye amapingu yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo aho agiye gutangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe hategurwa iburana mu mizi ku byaha akurikiranweho.
Apôtre Yongwe yagaragaye mu rukiko afite umwunganizi aho wabonaga mu maso atishimye cyane nk’uko bisanzwe ahubwo wabonaga atuje.
Ku wa 01,Ukwakira, 2023 nibwo RIB yataye muri yombi Apôtre Yongwe, aho umuvugizi w’uru rwego Dr Murangira B. Thierry yavuze ko akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (Escroquerie) akurikiranyweho, giteganywa n’ingingo ya 174, y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.
Featured image credit to Inyarwanda