Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko abaturage b’Abanyekongo bashaka ko igisirikare cya DRC (FARDC) gishoza intambara ku gihugu cy’u Rwanda.
Minisitiri Muyaya ati: “Abanye Congo benshi barashaka intambara, bashaka ko dushyira iherezo ku bikorwa by’u Rwanda burundu. Iki ni cyo cyifuzo cy’abanyekongo.”
Akomeza agira ati: “Twebwe turi muri Guverinoma turatekereza rwose ko Perezida wa Repubulika atekereza ko intambara atari amahitamo meza, kubera ko intambara igira ingaruka nyinshi. Turi mu nzira y’amahoro kubera ko tugomba gukemura ikibazo kimaze imyaka 20 cyarananiranye.”
Ibi Muyaya yabivuze mu gihe Huang Xia, Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’ibiyaga bigari, aherutse gutangariza akanama ka Loni ko bishoboka cyane ko DRC ishobora kwisanga mu ntambara n’u Rwanda.
Ni mu gihe hashize iminsi 18 imirwano yubuye muri Kivu y’Amajyaruguru hagati y’Ingabo za Congo na M23 bivugwa ko ishyigikiwe n’igihugu cy’u Rwanda.
U Rwanda ku rundi ruhande rurashinza Leta ya Congo n’ingabo za yo FARDC gushyigikira FDLR ko bafatanya guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Kinshasa yanzuye ko itazigera igirana ibiganiro n’umutwe wa M23, mu gihe M23 yo ihora isaba ko haba ibiganiro ku mpande zombi.
Abakurikiranira hafi amakimbirane y’izi mpande zombi bavuga ko Leta ya Congo ari yo ishyira imbere gukemuza iki kibazo amasasu.
Amb. Huang cyokora ashimangira ko “Igisubizo cya gisirikare cyonyine kidashobora kuzana amahoro arambye”, avuga ko hakenewe ibiganiro ku mpande zombi kugira ngo hakemurwe ibibazo biriho.