Mu karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umukozi w’akarere watawe muri yombi azira guhindura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 Sitock (ububiko).
Amakuru avugako uyu ari Umukozi w’Akarere ushinzwe ibikoresho uzwi nka Logistics officer witwa Ntibansekeye Leodomir wafashe ibikoredho biri mu ma katito na za matelas akajya kubibika mu Rwibutso rwa Jenoside.
Umuvugizi wβUrwego rwβIgihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye mamaurwagasabo ko uyu mukozi yatawe muri yombi taliki ya 16 Ukwakira 2023, ngo mwibazwa ry’ibanze yiyemereye ko yari yasabwe n’ubuyobozi bw’Akarere gushaka ahantu abika ibyo bikoresho bityo yigira inama yo kujya kubibika mu Rwibutso.
Uyu akaba yaratawe muri yombi na RIB akekwaho gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
ICYO AMATEGEKO ATEGANYA
Icyaha Leodomir akurikiranyweho cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside, nβicyaha gihanwa nβingingo ya 10 y’itegeko ryerekeranye no kurwanya icyaha cyβingengabiterezo ya Jenoside nβibyaha bifitanye isano nayo.
Iki cyaha aramutse agihamijwe nβurukiko yahabwa igihano cyβigifungo kitari munsi yβimyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 nβihazabu yβamafaranga ari hagati ya Miliyoni 1 na miliyoni ebyiri.


Photos: Mamaurwagasabo