Umukinnyi ukinira Rayon Sports WFC y’abagore Mukandayisenga Jeanine bakunda kwita ‘Ka-Boy’ yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’Abagore, umutoza Nyinawumuntu Gràce aramwanga avuga ko atari umukobwa.
Muri uyu mwaka w’imikino wa Shampiyona 2023/2024, ku mukino w’umunsi wa Kabiri nibwo Mukandayisenga Jeanine yatangiye gukinira Rayon Sports WFC anayifasha kunganya mu mukino wayihuje na AS Kigali WFC 1-1, uyu mukino wabaye ku wa 14 Ukwakira 2023.
Uyu mukobwa ari mu bskinnyi bakomeye hano mu Cyiciro cya Mbere, ariko ntiyabashije gukina umukino ubanza muri Shampiyona kubera ko Inyemera WFC babanje kugorana kumwemerera gukinira Rayon Sports WFC.
Amakuru avuga ko ku mukino Amavubi y’abagore yahuyemo na Uganda, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA) bahamagaye Mukandayisenga, Umutoza Nyinawumuntu Gràce aramwanga avuga ko atari umukobwa.
Mukandayisenga mu magambo make yasubije Ikinyamakuru Igihe ubwo bamubazaga niba byarabaye, ati: “ubwo buzima nyine nibwo niberaho.”
Nyuma y’umukino wa Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC yatangaje yahinduye ikipe kugira ngo azahamagarwe mu Ikipe y’Igihugu kuko mu Inyemera WFC ntago yagaragaraga cyane.
Ku izina bagenzi be bamuhimba ‘Ka-Boy’ ryo yavuze ko yarihawe ubwo yageraga i Gicumbi muri Inyemera WFC.
Ati: “Ka-Boy ryavuye i Gicumbi, nagezeyo meze nk’abahungu, bamwe bakajya bavuga ngo ndi ‘Ka-Boy’ nk’uko n’abandi babita ba ‘Mbappé’ n’ibindi byose.”
Abajijwe niba guhamagarwa iryo zina bitamuca intege yagize ati: “Ndabyakira njyewe, nkakomeza umupira wanjye kuko ibinca intege ni byinshi. Iyo babimpamagaye ndabyakira , ni nk’uko mu kibuga haba hari abavuga bati ‘ufite amabya turayamena’, nkabyumva nkabyihorera.”
Mukandayisenga avuga ko yatangiye gukina umupira ku myaka 12 iwabo i Nyagatare, ni naho Inyemera WFC bamubengukiye bakabanza ku mukinisha muri Tiger WFC yo mu Cyiciro cya Kabiri.