Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUHuye: Babiri bafatanwe ibihumbi 65 by'amafaranga y'u Rwanda y'amiganano

Huye: Babiri bafatanwe ibihumbi 65 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Huye, yafatanye abagabo babiri ibihumbi 65 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano bacyekwaho gukora no gushaka gukwirakwiza mu baturage.

Aba bombi, umwe w’imyaka 39 wafatanywe ibihumbi 60Frw y’amiganano na mugenzi we w’imyaka 34 y’amavuko, wari ufite inote ya bitanu, bafatiwe mu Mudugudu w’Agakera, Akagari ka Rango mu Murenge wa Mukura, ahagana ku isaha ya saa tatu zo mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki 15 Ukwakira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko habanje gufatwa umwe muri bo wari wishyuye umucuruzi amwe muri ayo mafaranga y’amiganano.

Yagize ati: “Twahawe amakuru n’umucuruzi wo mu Kagari ka Rango, avuga ko hari umuntu uje kugura isabune amwishyura inote ya bitanu, ayitegereje neza asanga ni amiganano. Hahise hatangira igikorwa cyo kumufata, abapolisi bahageze basanga koko inote yari amwishyuye ari inyiganano, niko guhita afatwa.”

Yakomeje agira ati: “Amaze gufatwa haje kumenyekana amakuru y’uko hari mugenzi we baturanye, bakunze no kugendana ucyekwaho kuba afite andi mafaranga y’amiganano, na we wahise utabwa muri yombi, nyuma y’uko bamusatse bakamusangana andi mafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 60; agizwe n’inote 12 za bitanu.”

Hamwe n’amafaranga y’amiganano bafatanywe, bahise bashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngoma, kugira ngo iperereza rikomeze hamenyekane inkomoko yayo, banakorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

SP Habiyaremye yibukije buri wese cyane cyane abacuruzi bakunze kwibasirwa n’abahimba bakanakwirakwiza amafaranga, kuba maso bakajya bagenzura igihe bishyuwe amafaranga, basanga ari amiganano bakihutira gutanga amakuru.

Yaburiye abagitekereza kwishora mu bikorwa byo gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ko batazihanganirwa, bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.

Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!