Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURURulindo: Abataramenyekana batwitse inzu n'inka by'umuturage

Rulindo: Abataramenyekana batwitse inzu n’inka by’umuturage

Mu Karere ka Rulindo umugabo witwa Niyitegeka Faustin w’imyaka 40 yagiye guhinga agarutse atungurwa no gusanga abantu bataramenyekana batwitse inzu ye n’inka bayisanze aho yari iri mu kiraro.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023, ahagana saa tanu z’amanywa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Kinihira, Akagari ka Karegamazi, Umudugudu wa Bwishya.

Amakuru aturuka mu baturage avugako ubusanzwe umugore wo muri urwo rugo yahukaniye mu kagari gahana imbibi n’ako umugabo we atuyemo akajyana n’abana ariko umusore mukuru we agasigara ari nawe se ashyira mu majwi ko yaba yarakoranye na nyina mu cyo yita ubugambanyi bakamutwikira inka.

Bahufite Bienvenue umwe mu bahageze bwa mbere aje gutabara. Yabwiye Igicumbi News dukesha iyi nkuru ati: “Ntuye hano haruguru nari ndi hano mu bisheke ndimo mbikorera mbona umuriro urazamutse ndahamagara nti: ‘Niyitegeka Niyitegeka numva nta muntu unyitabye mpita manuka mpahurira n’abaturanyi dufata ibitaka n’amasuka nuko abandi bahita baziraho bazana amazi maze tugerageza kuzimya gusa igikoni ndetse n’ikiraro byari byahiye harimo n’inka ariko njye nta muntu naba nabonye nahita mvuga ko ariwe ubyihishe inyuma.”

Umuhungu wa Niyitegeka Faustin uri mu kigero cy’imyaka 23 ushinjwa na se ko ariwe watwitse urugo batuyemo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yabihakanye avuga ko atari ubwa mbere se amuzanye mu matiku aho gukemura ikibazo afitanye na nyina.

Ati: “Data arambeshyera njye sinabikora kuko sinari mpari nari nagiye gushaka ingurube mu Nturo numva bambwiye ko hahiye, iyo ndebye ibi nkareba n’agahinda mfite k’ibyo Papa ankorera birambabaza gusa ntitubanye neza kubera amakimbirane ari hagati yabo ariko sinjye wabikoze.”

Umukuru w’Umudugudu wa Bwishya mu kiganiro yavuze ko bigiteye urujijo kumenya uwatwitse urugo rwa Faustin kuko n’umuhungu we ushyirwa mu majwi avuga ko yaje gutabara nk’abandi bose.

Ati: “Ikibazo cyabaye gusa ntabwo twakeka umuntu runaka ngo niwe wabikoze kuko ntawe twabonye, yego uyu muryango ufitanye amakimbirane mu buryo bukomeye! Ariko nanone ntitwahita twemeza ko uvugwa ariwe wabikoze kuko njye uyu muhungu we yambwiye ko atari ahari nawe yaje aje gutabara nk’abandi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karegamazi, nawe avuga ko bataramenya ubyihishe inyuma.

Ati: “Ntabwo bikaze cyane ariko nta muntu ubyihishe inyuma uramenyekana bibaye muri aya masaha gusa turakomeza dukurikirane ariko mu buzima busanzwe yari afitanye ibibazo n’umugore kuko nawe ntabwo aba mu rugo n’abana urumva aba wenyine mu rugo.”

Inka yangiritse bikomeye yasizwe amamesa ngo harebwe ko yakira kuko ntiyapfuye mu gihe igikoni nacyo cyangiritse ndetse n’ikiraro inka yabagamo bikavugwa ko cyari kizitijwe ibikori aribyo byatije ubukana iyi nkongi nubwo abaturanyi bahise bagoboka bakahazimya.

Umuhungu ushinjwa ko yatwitse inzu ya se we ahubwo avuga ko afite agahinda kuko abayeho nabi nyamara se yirirwana n’inshoreke mu rugo. Ati: “Ziri no mu byatumye umugore we amuhunga kuko yashatse no kumwambura ubuzima”.

Akomeza avuga ko yababajwe n’uko se yamukuye mu ishuri akiri muto ku myaka cumi n’itanu bikaba aribyo bikomeje gutuma aba mu buzima bushaririye.

Uyu mugabo we yakunze guhakana ko nta nshoreke ahubwo umugore we ariwe wamunaniye. Abaturanyi bo bavuga ko hari igihe barwanaga bagakomeretsanya bikomeye.

Ubuyobozi bw’Akagari bwibukije abaturage kujya birinda amakimbirane kuko ariyo atera ibibazo nk’ibi byo mu miryango rimwe na rimwe bigakurura imfu za hato na hato.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!