Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeAMAKURUM23 yubuye imirwano hagati yayo na FARDC

M23 yubuye imirwano hagati yayo na FARDC

Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zishyigikiwe n’imitwe yishyize hamwe ikiyita ‘WAZALENDO’ bongeye gukozanyaho na M23 mu mirwano yazindutse kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023.

Ni imirwano yabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Teritwari ya Masisi mu gace ka Bwiza muri Kitchanga.

Aka gace kari kamaze iminsi karigaruriwe na Leta, kazwiho kuba gatuwemo n’abaturage benshi bavuga Ikinyarwanda bazwi nk’aba Rwandaphones by’umwihariko bo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze iminsi bibasirwa muri Congo.

Bivugwa ko M23 yasubije inyuma FARDC ubwo batangizaga imirwano kuri iki Cyumweru.

Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 yatangaje ko FARDC yahatakarije ibikomeye ubwo bari bari mu mirwano y’uyu munsi.

Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23 abinyujije ku rukuta rwa X, yavuze ko bitewe n’isomo bahaye FARDC n’abayishyigikiye rikwiye gutuma Leta ya Congo yemera ibiganiro.

Ati: “Turasaba Tshisekedi kwigira ku isomo ryatanzwe na M23 muri iki gitondo mu gace ka Bwiza, ikariha FARDC n’abambari bayo barimo Mai Mai, FDLR n’abacancuro. Bikwiriye gutuma abona ko ingufu za gisirikare atari zo gisubizo kuri iki kibazo.”

Mu ntangiro z’uku kwezi FARDC n’imitwe iyishyigikiye nibwo batangije imirwano bashaka kwimura M23 mu duce yigaruriye muri Kivu y’Amajyaruguru kuri ubu twari turi mu maboko y’Ingabo za Afurika y’Uburasirazuba.

M23 yarahiye ko itazarambika hasi intwaro Leta ya Congo itemeye ko bigirana ibiganiro ni mu gihe Leta ya Congo na yo yarahiye ko itazigera igirana ibiganiro n’umutwe wa M23.

Muri aka gace hazindutse imirwano hagati ya M23 na FARDC

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!