Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeUDUSHYANgoma: Abayobozi babiri bafatiwe mu cyuho bakira ruswa ya miliyoni 5

Ngoma: Abayobozi babiri bafatiwe mu cyuho bakira ruswa ya miliyoni 5

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafatiye mu cyuho Mutembe Tom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin ushinzwe ishami ry’ibikorwa remezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) bakira ruswa ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda (5,000,000 Frw) kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka.

RIB yatangaje ko abo bayobozi bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Remera n’iya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yaboneyeho gusaba abaturarwanda kwitandukanya n’ingeso ya ruswa no gutanga amakuru buri gihe cyose bayisabwe cyangwa bamenye uyisaba cyangwa uyitanga.

Error: Contact form not found.

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!