Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Umusirikare wa Congo arashe umwana we arapfa nyina arahakomerekera bikabije

Muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Teritwari ya Beni, mu Murenge wa Ruwenzori mu Mudugudu wa Mwenda, habereye amahano umusirikare wa Repubulika Iharanira Denokarasi ya Congo (FARDC) yarashe umwana aramwica anakomeretsa nyina w’uwo mwana.

Nk’uko Umuhuzabikorwa wa sosiyeti sivile mu Murenge wa Ruwenzori, Meleki Mulala yabitangaje, yavuze ko uyu musirikare ushinjwa bishoboka ko yari avuye ku irondo i Mavogho hafi ya Loselose agahohotera umugore we n’umwana.

Ibi byabaye bivugwa ko uyu musirikare yashakaga kwica nyina w’uyu mwana, ariko hapfuye umwana nyina we arakomereka cyane ajyanwa mu bitaro bikuru bya Mutwanga, Itangazamakuru ryavuze ko impamvu yatumye uyu musirikare arasa itaramenyeka.

Kugeza ubu umusirikare wakoze ibi yaracitse, kandi impamvu yabikoze ntiramenyekana. Sosiyeti Sivile yo yavuze ko iperereza rigomba gukorwa kugira ngo uwakoze icyaha afatwe aryozwe ibyo yakoze.

Mu ruhande rw’abaturage bo bavuga ko aka Karere kayobowe n’inzego za gisirikare mu rwego rwo kurinda umutekano waba muke kubera imitwe yitwaje intwaro, ariko ngo inzego za gisirikare nizo ziwuhungabanya bityo hafatwe ingamba z’uburyo bajya bafatirwa ibihano.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU