Nyuma y’uko umutwe wa M23 uvuye mu Mujyi wa Kitshanga nta sasu rivuze hakinjira inyeshyamba za Wazalendo zisanzwe zikorana na Leta ya RDC, muri uyu Mujyi wa Kitshanga hagaragaye abacancuro bakomoka mu gihugu cy’Uburusiya.
Aba bacancuro bagaragaye mu Mujyi wa Kitshanga n’imodoka zabo ndetse n’amahema bagomba kubamba muri aka gace bagiye gukambikamo.
Bamwe batangiye kuvuga ko umutwe wa M23 watsinzwe kuko aba bazungu ngo bazi kurwana ku rwego rwo hejuru, ni yo mpamvu bitabajwe ngo bakambike muri aka gace.
Abibumbiye mu mutwe umwe wa Wazalendo bahise bahava nabo berekeza mu tundi duce M23 yavuyemo.
M23 yo yavuze ko itazigera ihagarika kurwanira abaturage bicwa na Wazalendo n’ingabo za Congo nk’uko badasiba kubigaragaza.