Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Musanze: Umwana yabuze asangwa mu rugo rw’umuturanyi yapfuye

Mu karere ka Musanze, umurenge wa Shingiro mu kagari ka Gakingo, umudugudu wa Mutuzo umwana ufite imyaka ibiri n’igice yasanzwe mu rugo rw’umuturage witwa Nyiraruvugo olive yapfuye aho bikekwa ko ariwe wamwishe afatanyije n’umuhungu we.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa 6h00’ aho uyu mwana witwa Iradukunda Aliane wimyaka ibiri n’igice y’amavuko mwene Irankunda Eliazari na Musabeyezu Aline bari bamubuze kuva ejo hashize nimugoroba nka 18h30 aho barimo bamushakisha bakamusanga kwa Nyiraruvugo Olive mu nzu yapfuye.

Olive n’umuhungu we bakekwaho kwica uyu mwana

Bikekwa ko yaba yishwe n’uyu nyiri urugo hamwe n’umuhungu we witwa Ndayishimiye Eric ufite imyaka 16 kuko ngo mu mbuga basanze hari umwobo bari bacukuyemo bikekwa ko bashakaga kumushyinguramo.

Bivugwa ko aba bakekwaho kwica uyu mwana ari abajura bakaba bari baherutse gufatirwa mu cyuho na se w’umwana wishwe bahita bamuhigira ko bazamwihimuraho.

Gitifu w’umurenge wa Shingiro Bwana Hanyurwabake Theoneste yemeje aya makuru ajyanye n’urupfu rw’uyu mwana, yavuze ko urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje gukora iperereza ngo hamenyekane uwakoze aya mahano. Olive n’umuhungu we bakaba bahise batabwa muriyombi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!