Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Murundi , umugore yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma y’uko uyu mugore yiyemereye ko yishe umwana w’imyaka 12 abereye mukase amukase ijosi.
Ibi byabaye kuwa mbere tariki ya 09 Ukwakira 2023, mu Mudugudu wa Gakoma, Akagari ka Buhabwa ho mu Murenge wa Murundi.
Uyu mukobwa witwaga Deborah Masengesho yari afite imyaka 12, umurambo we wasanzwe mu nzu bigaragara ko yishwe atawe icyuma mu ijosi.
Uyu mwana wabanaga na mukase yabyutse ajya kuvoma, mukase abyuka ajya kwa muhanga mu gihe se yabyutse ajya guhinga, nyuma uyu mukobwa aza gusangwa yapfuye yambaye imyenda y’ishuri.
Gashayija Benon, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, yatangaje ko bakimenya ko uyu mwana yishwe atewe icyuma bahise bajyanayo n’inzego z’umutekano.
Batangije iperereza bahereye ku babyeyi b’uyu mwana, babaza aho bari bari, ibimenyetso bifata uyu mugore nyuma aza no kubyiyemerera ko ariwe wabikoze.
Ati: “Twaje kumufata tumubwira ko tugiye kumufunga ageze aho atwemererra ko ari we wishe uyu mwana. Atubwira ko yabanje kumuha mumuti wica udukoko mu murima, nyuma yacitse intege amutera icyuma mu ijosi.”
“Yatubwiye ko impamvu yamwishe yihoreraga kuko nyina ari umugore mukuru w’umugabo we. Ikindi ngo uyu mugore mukuru yatumye basenya inzu babagamo Nyagatare bituma baza gukodesha aho mu Murenge wa Murundi.”
Gitifu Gashayija avuga ko uyu mugore ibyo yakoze yari yabiteguranye n’umugabo we, ariko umugabo mu kubihakana yivuye inyuma yavuze ko atakihekura.
Mu gihe iperereza kuri ubu bwicanyi ngo hamenyekane amakuru menshi rikomeje, uyu mugore n’umugabo bafungiye kuri sitasiyo RIB ya Rukara. Umurambo w’uyu mwana wajyanywe ku bitaro bya Gahini ngo ukorerwe isuzumwa mbere yo gushyingurwa.