Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKarongi:Umugabo w'imyaka 43 yasanzwe mu mugozi yapfuye, hacyekwa amakimbirane y'imitungo mu muryango

Karongi:Umugabo w’imyaka 43 yasanzwe mu mugozi yapfuye, hacyekwa amakimbirane y’imitungo mu muryango

Mu Karere ka Karongi, umugabo w’imyaka 43 witwa Mbarubukeye ClĂ©ment, yasanzwe mu mugozi yiyahuye, birakekwa ko byatewe n’amakimbirane yajyaga agirana n’umugore we.

Byabereye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Gitesi, Akagari ka Ruhinga ho mu Mudugudu wa Nyabikati.

Ku wa Gatandatu mu joro tariki 07 Ukwakira 2023, nibwo uyu mugabo yabyutse mu masaha ya saa cyenda z’ijoro, yerekeza ku isambu bafiteyo n’inzu, baza kumusanga ariho yiyahuriye akoresheje ikiziriko.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko uyu mugabo yari yarambuwe n’umugore we uburenganzira ku mikoreshereze y’imitungo y’umuryango, dore ko hari ubwo yajyaga ava mu rugo ahunze ibyo bibazo akazongera akagaruka.

Mbarubukeye Jean DamascĂ©ne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhinga, yatangaje ko bakimara kumenya iki kibazo bitabaje inzego zishinzwe umutekano na RIB.

Ati: “Amakuru twari dufite ni uko urwo rugo hari igihe rwabanaga mu makimbirane. Hari igihe cyajyaga kigera mugabo yabona bitameze neza akajya gutembere akazagaruka, ariko nyine akagenda abitewe n’amakimbirane yari afitanye n’umugore.”

Gitifu yasabye abaturage kwirinda ibyemezo nk’ibi kuko nta cyiza cyabyo, bajya bagirana ibibazo bakegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzumwa mbere yo gushyingurwa.

Nyakwigendera yasize umugore n’abana batanu, harimo umwe wujuje inzu ugiye gushinga urugo.

SRC:Igihe

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!