Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Gicumbi:Abantu 79 bajyanywe ku bitaro bitandukanye kubera ubushera

Mu Karere Gicumbi, abantu 79 bajyanywe ku bitaro bitandukanye igitaraganya nyuma yo kunywa ubushera bikekwa ko buhumanye ku wa 08 Ukwakira 2023.

Ibitaro bya Byumba n’Ikigo Nderabuzima cya Ruvune ni hamwe muho bakiriye abantu benshi bagizweho ingaruka n’ubu bushera.

Ubu bushera abaturage babunywereye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Ruvune, Akagari ka Rebero ho mu Mudugudu wa Bitoma.

Ubwo bushera bwanywewe ubwo hari habaye ubukwe bw’umwe mu baturage batuye muri ako gace.

Bamwe mu bitabiriye ubu bukwe, bavuze ko nyuma y’ibirori byatumiwemo inshuti n’abavandimwe. Nyuma byarangiye hafi ya bose bajyanywe kwa muganga.

Beningoma Oscar, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, yatangaje kuri uyu wa 09 Ukwakira 2023 ko hari abari kwa muganga kuri ubu mu gihe hari abandi basezerewe.

Yagize ati: “Ejo nibwo bajyanwe kwa muganga . Abari ku bitaro bikuru bya Byumba ni 50, abari ku Kigo Nderabuzima ni Batandatu, hakaba n’abandi bagera kuri 23 bari gufatira imiti mu rugo nyuma yo kuvurwa bagataha.”

Inzego zose zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’iki kibazo nk’uko umuyobozi yakomeje abivuga.

Ati: “Ku bufatanye n’ibitaro na RIB hafashwe ibimenyetso bw’ibyakoreshejwe mu bukwe byose. Haba ibiribwa cyangwa ubushera kuko abarwaye bavugaga ko banyweye ubushera. Hakenewe kumenyekana niba ari umwanda cyangwa ikindi.”

Abaturage basabwe kugira isuku mu gihe hari ibirori bari gutegura byaba ku biribwa cyangwa ibinyobwa bizakirizwa abashyitsi.

Mbonyintwari Jean Marie Vianney, umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yahamije ko hagiye gushyirwa imbaraga mu gukangurira abaturage kwimakaza isuku.

Yagize ati: “Turimo gukora ubukangurambaga bwimbitse ku isuku n’isukura. Turakomeza gushyiramo imbaraga kuko kuva mu kwezi kwa Gatanu twatangiye ubukangurambaga ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Iguhugu.”

Nyina w’umukobwa wari ufite ibirori nawe ari mu barwariye mu bitaro bya Byumba. Abarwaye bose hamwe harimo abagore 43 n’abagabo 36.

SRC: Igihe

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!