Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Gasabo:Batatu babafatanye moto bakekwaho kuyiba Nyagatare

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego z’umutekano bafatanye abagabo batatu moto mu Karere ka Gasabo, birakekwa ko iyi moto bayibye mu Karere ka Nyagatare.

Abafatiwe mu cyuho, bafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, Akagari ka Kinyaga, mu Mudugudu wa Zindiro bafite moto yo mu bwoko bwa TVS ifite plaque RF948A yibwe mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi.

Abafashwe ni abagabo batatu barimo uw’imyaka 28, uw’imyaka 27 n’uw’imyaka 26 y’amavuko.

SP Sylivestre Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, yavuze ko ifatwa ry’aba bagabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage mu Mudugudu wa Zindiro.

Ati: “Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Zindiro yabonye barimo kuyishakira umukiliya agira amakenga kuko yabonaga ari nshyashya kandi bayigurisha amafaranga macye (ibihumbi 450 Frw) ndetse nta n’ibyangombwa byayo bafite ahita ibimenyesha Polisi.”

Ubwo bafatwaga rero umwe yemeye ko yayibye mu rugo yakoragamo mu Karere ka Nyagatare akifatanya na bagenzi mu kuyigeza mu mujyi wa Kigali aho yagombaga kugurishirizwa.

SP Twajamahoro yashimiye uwatanze amakuru moto igafatwa itaragera kure, anibutsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kubo bafitiye amakenga kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.

Mu gihe nyiri moto agishakishwa ngo ayisubizwe, abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kimironko.

SRC:Igihe

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU