Friday, January 17, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyarugenge:Ubuzunguzayi bw’inyama bwakamejeje [Amafoto]

Iyo utembereye cyane i Nyabugogo uhura n’abagore n’abagabo bagenda mu muhanda bacuruza inyama mbisi, aho ni mu gace kegereye ibagiro mu Murenge wa Gitega mu Kagari k’Akabahizi.

Ubu bucuruzi bukorwa n’abantu bakunda guca mu tuyira tw’ahantu hihishe, buteye impungenge kubera ko izo nyama baba batazi amatungo yabazwe, nk’uko bamwe mu baturage babigarukaho.

Uwitwa Claudina Uwamahoro yagize ati: “Hatagize igikorwa ziriya nyama zatera abantu indwara kubera uburyo ziba zimeze, ziba zitumaho amasazi zinafite impumuro mbi.”

Naho Olivier Byukusenge we yagize ati: “Nonese wabwirwa n’iki ko atari inyama z’imbwa cyangwa izindi nyamanswa ko n’abazicuruza uba ubona utazi ukuntu bameze?”

Yaboneyeho gusaba inzego zibishinzwe ko zahagarika ubu bucuruzi butaragira ingaruka butera abaturage.

Vianney Kayumba we yavuze ko inyama zizunguzwa muri aka gace ari inyama ziba zibwe mu ibagiro rya Nyabugogo.

Etienne Mugambira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega ubu bucuruzi bukunze kugaragaramo, yavuze ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugihagurukira.

Ati: “Simpamya ko ubuzunguzayi bw’inyama buriho kuko n’ubundi buzunguzayi busanzwe nabwo tugerageza kuburwanya ariko niba buriho turakomeza gushyiramo imbaraga tubirwanye kuko birumvikana ko ari ubucuruzi budasanzwe.”

Yasoje avuga ko inyama zose zizajya zisohoka mu ibagiro zifite aho zijyanwe, ndetse avuga ko ubu bucuruzi butemewe agiye kubuhagurukira mu mbaraga zose zishoboka.

Ubu buzunguzayi bukorerwa mu nzira
Hari abazicururiza mu mashashi
Hari aho zidandazwa mu muhanda

SRC:Igihe

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!