Friday, January 17, 2025
spot_img

Latest Posts

Umukobwa waruri muri gereza afashwe yari agiye kwiyahura akoresheje ikariso

Umukobwa wafunganwe na mugenzi we kubera gushaka umugabo batarageza imyaka y’ubukure, yashatse kwiyahura ubwo yari muri gereza akoresheje ikariso, igipolisi cyo muri Kenya gitabarira mu maguru mashya.

Aho ni mu Ntara ya Kaminini bari bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Silende, abo bombi bari munsi y’imyaka 18.

Aba bombi batawe muri yombi kugira ngo hashakishwe umugabo wabateye inda, amakuru y’fatwe ryabo yatanzwe n’ababyeyi b’aba bakobwa.

Nyuma yo kugezwa muri gereza rero umwe nibwo yagerageje kwiyahura, ariko atabarwa mu maguru mashya ataragera ku ntego ye.

Ubwo yagerageza kwiyahura akoresheje ikariso, Abapolisi bahise bamutabara, bamujyana kwa Muganga.

Raporo ya muganga yerekana ko uyu mukobwa atwite, mugenzi we akaba yarangiritse akarangabusugi kubera gusambanywa n’uwo mugabo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!