Saturday, December 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Ruhango:Abapolisi babiri bapfuye bazize impanuka

Umwe mu baturage batuye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Buhoro ho mu Mumudugudu wa Nyagatovu yavuze ko abapolisi babiri bari bahekanye kuri moto bishwe n’impanuka.

Iyi mpanuka yahitanye aba bapolisi babiri yabaye mugitondo cy’uyu munsi ku wa 05 Ukwakira 2023, mu masaha ya saa kumi n’imwe mu Mudugudu wa Nyagatovu.

Abapfiriye muri iyo mpanuka, Umuseke dukesha iyi nkuru wamenye amazina y’abo ba polisi harimo uwitwa AIP Ngaboyimana Jean Félix na mugenzi we PC Mushabe Fred.

Biravugwa ko hari imodoka yapfiriye mu muhanda ifite plaque RAF 734 C bivugwa ko ariyo yateje Impanuka yahitanye aba ba polisi bo bari kuri moto ifite plaque RF 112 L.

Ayingeneye Marie Jeanne, Gitifu w’Akagari ka Buhoro yahageze nyuma y’iminota 30′ agasanga koko iyo mpanuka yabaye.

Ati “Amakuru arenza kuri ayo wayabaza umuvugizi wa polisi.”

Amakuru akomeza avuga ko umuvugizi wa polisi atitabye telephone cyangwa ngo asubize ubutumwa bugufi yandikiwe n’Umunyamakuru w’Umuseke.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!