Saturday, December 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Gisagara:Ku myaka 39 akiri umusore basanze yiyahuye

Mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Musha, mu Kagari ka Kimana ho mu Mumudugudu wa Kibirizi, umusore w’imyaka 39 yasanzwe mu nzu yabagamo yiyahuye ku manywa yo ku wa 04 Ukwakira 2023.

Abaturanyi ba bana aho yari acumbitse bategereje ko abyuka baramubura, bagenzuye mu nzu yabagamo niko gusanga anagana mu mugozi ari wenyine niko kuvuga ko yiyahuye.

Bivugwa ako abaturanyi b’uyu musore bategereje ko abyuka nk’ibisanzwe bagaheba, bafata umwanzuro wo kwica idirishya barungurukamo bakamubona amanitse mu mugozi, bahita bihutira gutabaza ubuyobozi.

Rutaganda Jean Félix, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha yemeje amakuru y’uru rupfu rw’uyu musore, avuga ko RIB yatangiye Iperereza ngo hamenyekane icyateye uyu musore kwiyahura.

Yagize ati “Mu bimenyetso by’ibanze byagaragaye ni uko yiyahuye kuko twasanze inzu yari arimo ikingiye imbere kandi nta wundi muntu twasanzemo usibye uwo murambo.”

Gitifu yakomeje avuga ko nyakwigendera yasanzwe mu mugozi w’umwenda ukomeye, kandi ngo nyakwigendera ubusanzwe yakundaga kwibera i Kigali n’ubwo avuka muri aka gace, rero yibanaga aho yari acumbitse.

Rutaganda yakomeje asaba abaturage kwirinda icyemezo nk’iki kigayitse, abasaba kujya begera inzego z’ubuyobozi bakabagira Inama z’uko bakemura ikibazo cyabageza ku rwego rwo kwiyahura.

Ati “Umwanzuro nk’uyu uragayitse mu by’ukuri kuko kwiyambura ubuzima ntibiba bikwiye. N’ubwo tutarabona ibisubizo bya muganga ngo tumenye icyo yazize nyakuri ariko tugira Inama abaturage yo kujya bagisha Inama ku kibazo cyose bagira haba mu muryango, mu baturanyi cyangwa se ubuyobozi, bakabafasha kubikemura.”

Andi makuru yamenywe n’Igihe dukesha iyi nkuru avuga ko uyu musore avuka mu Murenge wa Gikonko, Mu Kagari ka Gasagara uhana imbibi n’umurenge wa Musha yose yo mu Karere ka Gisagara.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibirizi gukorerwa isuzumwa mbere yo gushyingurwa, Aho biteganyijwe ko ashyingurwa uyu munsi ku wa 05 Ukwakira.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!