Bobi Wine atawe muri yombi

Bobi Wine ubwo yari akubutse muri Afurika y’Epfo ageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe, inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zahise zimuta muri yombi.

Ntago impamvu Bobi wine yatawe muri yombi yigeze itangazwa.

Mathias Mpuuga, Uhagarariye Ishyaka rya Bobi Wine mu Nteko Inshinga Amategeko, yavuze ko yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe avuye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi.

Mpuuga yakomeje avuga ko Bobi Wine atigeze yemererwa no kwinjira ahakorera abinjira n’abasohoka.

Abashyigikiye Bobi Wine bari biteguye urugendo rwo kumwakira akigera mu gihugu.

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *