Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda DIGP Ujeneza J.Chantal yitabiriye inama ya Interpol muri Angola

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza n’Itsinda ayoboye, bitabiriye inama ya 26 ya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ku mugabane w’Afurika ibera muri Angola.

DIGP Ujeneza n’itsinda ry’intumwa ayoboye zo muri Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bari mu murwa mukuru Luanda, ahateraniye inama y’iminsi itatu, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira.
Ni inama ihuje abagera ku 160 bakora mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko, ikazigirwamo ingamba zo kurushaho guteza imbere imikorere, imbogamizi bahura na zo no kunoza imikoranire mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije umugabane.
Yafunguwe ku mugaragaro na Visi Perezida wa Angola, EsperanΓ§a Maria Eduardo Francisco da Costa, wagarutse ku kamaro k’ubufatanye bw’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu kurwanya ibyaha byambukiranya umupaka bikomeje kwiyongera.
Mu gihe cy’iminsi itatu bazamara mu biganiro, bazarebera hamwe imirimo ya Polisi Mpuzamahanga ku mugabane w’Afurika, uko ibyaha bihagaze ku mugabane, imiterere yabyo, imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu kubika amakuru ku byaha n’ibindi byafasha mu guhangana n’ingaruka z’ibyaha ku mugabane w’Afurika.
Bazungurana ubunararibonye n’ingamba zagiye zifatwa n’ibihugu hagamijwe kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya umupaka ndetse n’ubufatanye n’izindi nzego za Polisi hirya no hino ku isi, mu turere tw’Afurika ndetse n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!