Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Ngoma: Umusore urukundo rwatumye apfa yiyahuye

Mu karere ka Ngoma haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 23 wasanzwe mu giti cy’igifenesi mu mugozi yapfuye nyuma yo kubigerageza izindi nshuro ebyiri inshuti ze zimutabara, bivugwa ko yiyahuye kubera umukobwa bakundanaga yamwanze.

Umurambo wa Nyakwigendera wabonwe mu gitondo cyo ku wa Kabiri Taliki 03 Ukwakira 2023, Umurambo wasanzwe mu Murenge wa Jarama, mu Kagari ka Kigoma ho mu Mumudugudu wa Remera.

Bivugwa nyuma yaho uyu musore wabanaga n’ababyeyi be, yakundanaga n’umukobwa nyuma agatangira guteretwa n’abandi basore biramubabaza, ya muhampagara akanga kumwitaba, afata umwanzuro wo kwiyahura kuko yumvaga atabaho adafite uyu mukobwa mu buzima bwe.

Mugirwanake Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari yo, ariko atabyemeza ko uyu musore yiyahujwe n’urukundo, gusa avuga ko yabigerageje izindi nshuro ebyiri abana bamukiza.

Yagize ati “Nibyo koko umurambo wa Nyakwigendera wasanzwe mu giti cy’igifenesi mugitondo. Amakuru twahawe n’inshuti ze n’abo mu muryango we ni uko ari inshuro ya gatatu yari agerageje kwiyahura. Batubwiye ko hari umukobwa bateretanaga nyuma aza guteretwa n’abandi basore ntiyongera kumwitaho neza, umusore rero ngo yahoraga abwira inshuti ze ko atabasha atamufite.”

Uyu musore ngo ku wa mbere yiriwe asengerera inshuti ze azibwira ko arambiwe ubuzima nk’uko Gitifu Mugirwanake abivuga.

Gitifu yakomeje avuga ko uyu musore yabigerageje inshuro ebyiri bamutabara atarabikora ngo apfe, gusa kuri iyi nshuro ntibamubonye akiri muzima.

Gitifu Mugirwanake yavuze ko bageze aho yiyahuriye ku bufatanye n’inzego zibishinzwe bakohereza umurambo wa Nyakwigendera kwa Muganga mbere yo gushyingurwa.

Gitifu yasabye abaturage kujya begera inshuti zabo zikabagira inama aho kwiyahura mu gihe bagiranye ikibazo Cyangwa bakegera inzego z’abaganga zikabagira inama aho kwiyahura.

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!