Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Dore itariki umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu wimuriweho mu Rwanda kuko utakibaye kuwa 5/10 nk’uko bisanzwe

Ku itariki ya 05 Ukwakira buri mwaka ku isi hizihizwa umunsi mukuru mpuzamahanga wahariwe mwarimu. Mu Rwanda bitewe n’impamvu zitandukanye, zirimo itangira ry’amashuri, ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya,… Uyu munsi ntukibaye kuri iyi tariki.

Uyu munsi wimuriwe ku itariki ya 17/11/2023 nk’uko bigaragara mu nyandiko y’inama REB yagiranye n’uturere, yashyizweho umukono na Leo Mugenzi NTAWUKURIRYAYO , Umuyobozi ushinzwe Iterambere n’Imicungire ya mwarimu nk’umwanditsi w’inama, ndetse n’umuyobozi mukuru wa REB Dr MBARUSHIMANA Nelson.

Ubusanzwe uyu munsi mukuru iyo wabaga, hatangwaga ikiruhuko ku barimu ( day off), ahubwo mu Mirenge itandukanye, abarimu n’abayobozi batandukanye bafite aho bahurira n’uburezi bagahurira hamwe, bakaganira, bakinegura, bakishima bikurikije umusaruro bagezeho uwo mwaka w’amashuri, by’umwihariko mu mitsindire y’abanyeshuri mu bizamini bya Leta. Akarere nako gategura ahantu runaka hizihirizwa uyu munsi ku rwego rw’akarere. Mu gusoza uyu munsi habaho gusangira no gusabana ku barezi.

Kuri uyu munsi nibwo hahembwa abarimu b’Indashyikirwa bahize abandi mu marushanwa uwo mwaka, gusa kugeza ubu ay’uyu mwaka ntiharatangazwa igihe azabera.

Ibi bivuze ko kuri uyu wa Kane tariki ya 05/10/2023 ari umunsi w’akazi ku barimu mu Rwanda, bakazizihiza uyu munsi ku matariki yavuzwe haruguru nk’uko amakuru aturuka muri REB abivuga.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!