Saturday, December 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyagatare:Abarindiraga Kazungu umuceri basanzwe bapfiriye mu gishanga

Mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Tabagwe mu Kagari Gitengure, haravugwa urupfu rw’amayobera ku mirambo y’abagabo babiri bari basanzwe bubatse mu gishanga, bakaba basanzwe bapfiriye muri shitingi mu murima w’umuceri.

Imibiri y’abo bagabo bombi yagaragaye mu gitondo cyo ku cyumweru Taliki 01/10/3023 ahagana saa mbiri n’igice .

Amakuru dukesha Igihe, avuga ko aba bagabo bose bari basanzwe barinda umuceri mu gishanga.

James Gatunge, Umunyamabanga w’Umusigire w’Umurenge wa Tabagwe, yatangaje ko aba bagabo bari basanzwe baba mu nzu nto ya shitingi bari barubatse bose bakaba basanzwe nta bikomere bafite.

Ati “Basanzwe bapfiriye mu nzu ya shitingi ngufi cyane. Harimo imbabura n’ibiryo bari batetse birimo ibijumba n’imyumbati bihiye ariko batabiriye.”

Barindaga imyaka y’umugabo witwa Kazungu utuye mu Murenge wa Tabagwe, Birakekwa ko bishwe n’ubushyuhe bw’imbabura yariri aho baryamye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!