Friday, June 28, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNiger:Abajihadisite bishe ingabo z'Igihugu zigera kuri 29

Niger:Abajihadisite bishe ingabo z’Igihugu zigera kuri 29

Mu burasirazuba bwa Niger igitero cyagabwe ku modoka ya Gisirikare n’ibyihebe by’Abajihadisite cyahitanye abasirikare bo mu ngabo z’Igihugu bagera kuri 29.

Iki gitero bivugwa ko cyagabwe n’Abajihadisite mu burasirazuba bwa Nigeri byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo bavuga ko icyo gitero cyagabwe ku modoka yari itwaye abasirikare, barasa iyo modoka hapfiramo abagera kuri 29.

Ubu bwicanyi bw’ibyo byihebe bukunze kuvugwa mu bihe bitandukanye dore ko ibi byihebe bikambitse ku mupaka wa Niger, Mali na Brukina Faso.

Televiziyo y’Igihugu cya Niger yatangaje ko ibyo byihebe byageraga ku 100 byagabye igitero ku ngabo z’Igihugu bakoresheje intwaro zitandukanye.

Muri iki gihugu hari haherutsa kugabwa ikindi gitero mu kwezi gushize kwa Nzeri hapfa ba 7 mu ngabo za Niger.

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!