Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Burera: Ubushera banyoye bubageze ku buce

Abantu 44 barembejwe n’ubushera banywereye mu mubatizo

Abantu 44 bari bavuye mu mubatizo ku rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bo mu Karere ka Burera, barembejwe no kuruka, guhitwa, kuribwa mu nda, kubabara umutwe ndetse no guhinda umuriro.

Abagizweho ingaruka n’ubwo bushera babunywereye kwa Habyarimana ku wa 30 Nzeri 2023 mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Kamanyana mu Murenge wa Cyanika.

Bahuriye kwa Habyarimana aho bari bahisemo kwiyakirira nyuma y’umubatizo hari ibyo kurya n’ubushera bwateguwe n’Abakirisitu b’Urusengero.

Abanyweye kuri ubwo bushera bose  bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kumererwa nabi kubera ubwo bushera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Concorde Hatumimana yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko hari hafashwe abantu 44 muri bo 8 barembye bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Yavuze ko abarwayi batangiye koroherwa nyuma yo kwitabwaho n’abaganga ariko hakaba hari abakirwaye mu bajyanwe mu Ruhengeri.

Ati ” Ariko nabo barindwi barorohewe bagomba kurara basezerewe, Umugore nyiri urugo banyoyemo ubwo bushera niwe utarororoherwa, abandi bari kuri Centre de Sante bahise basezererwa.”

Gitifu Hatumimana yasabye abaturage gukomeza kunoza isuku haba mu byo barya ndetse n’amafunguro atandukanye.

Ati “Nk’ubwo bushera babwengesheje amazi y’umureko yo mu kigega kandi haba harimo umwanda mwinshi, bagire isuku aho batuye no mu bwiherero hose, turangwe n’isuku.”

Ubwo Habyarimana yasabwaga ibyaba byasigaye ngo bikorerwe isuzuma yavuze ko hashobora kuboneka ibivuzo byo kwifashisha.

Inkuru bisa https://umurunga.com/2023/09/26/rulindo-burega-banyoye-ikigage-bikekwa-ko-gihumanye-babiri-bari-mu-bitaro/

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!