Nyuma y’umunsi umwe hatezwe igisasu mu modoka kikica abantu, mu iduka ry’ikawa mu mujyi wa Mogadishu, umurwa mukuru wa Somalia hagabwe igitero cy’ubwiyahuzi gihitana abantu barindwi.
Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab, wegamiye ku mutwe wa Al Qaeda ubinyujije mu itangazo kuri ‘Shadada news Agency’ wigambye ko ariwo uri inyuma y’icyo gitero uvuga ko cyaguyemo abantu 11, hagakomereka abagera kuri 18, uyu mutwe ahanini iyo wagabye ibitero utangaza imibare itandukanye na Guverinoma nk’uko ‘Aljazeera’ ibitangaza.
Sadik Dudishe, Umuvugizi wa Polisi muri Somalia,yatangaje ko icyo gitero cyagabwe ku wa gatanu Taliki 29 Nzeri 2023 mu iduka ricuruza ikawa, i Bar Bulsho Mogadishu hafi y’ibiro bya Perezida wa Somalia.
Sadik ati “Abakomeretse bose ni abantu bari bari muri iryo duka baje kunywa ikawa.”
Adan Qorey, umwe mu baturage bahaturiye yavuze ko iri duka rikunze kuba ririmo abantu bo mu nzego z’umutekano ariko n’abasivire. Avuga ko kandi rikunze kuba ririmo abantu benshi nyuma ya saa sita banywa ikawa cyangwa bahekenya ibiti bikunzwe cyane muri ako gace byitwa ‘Khat cyangwa se Miraa’.
Nk’uko umwe mu batangabuhamya wabirebaga yavuze ko icyo gitero cyaturikiye hafi y’umuhanda ugana ku ngoro y’inteko ishinga amategeko ya Somalia no ku biro bya Perezida, kandi muri iryo duka byabereyemo ngo hakunze kuba harimo abasirikare banywa ikawa.