Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Ngoma:Gitifu nyuma yo gusezera akazi yatawe muri yombi – Menya icyo azira

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutenderi akekwaho kurya amafaranga yagenewe abaturage.

Gitifu watawe muri yombi, yari amaze iminsi mike yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ibaruwa isezera akazi we n’abandi batandatu, bavuga ko badashoboye kugendana n’umuvuduko igihugu kiri kugenderaho.

Kuri ubu akurikirantweho ibyaha bitandukanye yakoze ayobora umurenge wa Zaza birimo no kurya amafaranga yagenewe abaturage, akaba yatawe muri yombi nkuko tubikesha Igihe.

Niyonagira Nathalie, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, yavuze ko bagezweho n’amakuru avuga ko inzego z’umutekano zamutaye muri yombi.

Yagize atiAmakuru yandi yabazwa RIB,yatawe muri yombi ku nyungu z’abaturage.”

Amakuru akomeza agera ku IGIHE, avuga ko uyu mugabo yariye asaga Miliyoni 1,4rwf yari yagenewe abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bagera kuri barindwi, bari bakoze imishinga iciriritse, bagenerwa amafaranga ashyizwe kuri Konte y’Umurenge, Gitifu arayagumana aho kuyabashyikiriza.

Andi agera kuri miliyoni 1rwf bivugwa ko na yo yayariye, yari yagenewe gukora umushinga ku mudugudu, abayobozi bagiye kureba ko hari ibyakozwe barabibura, niko kuvuga ko ayo mafaranga yanyerejwe.

Hari andi yigeze kurya y’Abaturage bari bamuhaye ngo abishyurire mituweri, ariko abitegekwa n’umuyobozi w’Akarere arayishyura.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU