Monday, July 8, 2024
spot_img
HomeAMAKURURulindo: Imodoka yagonze ikiraro cya Rusine igihagamaho

Rulindo: Imodoka yagonze ikiraro cya Rusine igihagamaho

Imodoka nini yo mu bwoko bwa Isuzu FRR ifite ibirango byo mu gihugu cya Kenya, yari itwawe n’umunyamahanga, iturutse mu Karere ka Gicumbi yerekeza mu mujyi wa Kigali, yakoze impanuka, aho yagonze ibyuma by’ikiraro irakirenga ibihagamamo hagati.

Iyo modoka yari ipakiye imitobe, ubwo yageraga kuri icyo kiraro cyambukiranya umugezi wa Rusine, giherereye mu Mudugudu wa Karera Akagari ka Mahaza mu Murenge wa Ntarabana, umushoferi wari uyitwate bikekwa ko yaba yari ananiwe, ari na yo ntandaro y’impanuka n’ubwo iperereza rigikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yagize ati “Iperereza riracyakorwa. Gusa birashoboka ko uwari uyitwaye agatotsi kaba kamwibye biturutse ku munaniro, yahagera akananirwa kuyobora ikinyabiziga ahakwiye. Ni ibintu tukigenzura neza ngo tumenye intandaro yabyo”.

Ifoto yafashwe ubwo impanuka yamaraga kuba, igaragaza iyo modoka inagana hagati mu byuma by’icyo kiraro, munsi yayo hatemba amazi y’umugezi. Icyakora ngo ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye cyangwa ngo akomereke uretse imodoka ubwayo yangiritse, hamwe n’ibyuma by’icyo kiraro yangije ubwo yabigongaga.

SP Mwiseneza asaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika igihe cyose, by’umwihariko muri ibi bihe by’imvura bikunze kurangwa n’ubunyereri bwinshi, mu kwirinda impanuka.

Ati “Abatwara ibinyabiziga ni ingenzi cyane kujya babisuzumisha kenshi, baba bakwiye kugenzura ko feri, amapine n’ibindi byose bituma ikinyabiziga gikora bagasuzuma ko bikora neza, bakongeraho no kwirinda umuvuduko urengeje igipimo kigenwe mu gihe batwaye. Igihe umuntu yumva ananiwe cyangwa atameze neza, aba akwiye kwirinda gutwara ikinyabiziga, kugira ngo atikururira ibyago bishyira ubuzima bwe mu kaga”.

Iyi mpanuka ubwo yamaraga kuba hitabajwe imashini ya rutura mu guterura ibintu biremereye, aba ari yo iyivana muri iki kiraro, kiri ku rugabano rw’Umurenge wa Ntarabana n’uwa Masoro ahazwi nko ku isoko rya Rusine.

Bazanye imashini ya rutura yo guterura iyi modoka mu kiraro

 

 

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!