Monday, July 1, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyamasheke: Umunyeshuri yaburiwe irengero nyuma yo gusibizwa

Nyamasheke: Umunyeshuri yaburiwe irengero nyuma yo gusibizwa

Umunyeshuri w’imyaka 14 y’amavuko witwa Niyobyose Emelyne wigaga mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Rangiro ku kigo cy’amashuri cya Rangiro, yaburiwe irengero.

Uyu mwana yaburiwe irengero tariki ya 27 Nzeri 2023 aho yabuze nyuma yo gusohoka mu kigo cy’amashuri yigagamo.

Uyu mwana wigaga aba mu kigo , yageze mu kigo cy’amashuri maze abwirwa ko agomba gusibira we yumva ntabikozwa, aho yabimenyesheje ababyeyi be ko adashaka gusibira muri icyo kigo.

Ngendahayo David nyirarume wa Emelyne, yavuze ko uyu mwana yasibijwe mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye gusa ngo uyu mwana we ntiyaje kubyakira neza.

Akomeza avuga ko uyu mwana abereye nyirarume, yagiye ku ishuri ku cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2023 ni uko maze bucyeye tariki ya 25 Nzeri ubwo abandi bari bari gutangira ishuri, uyu mwana yagiye gutangira nk’abandi bose gusa baza kumubwira ko atari buze kwimuka ko ahubwo ari busibire mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Ni inkuru uyu mwana yakiriye nabi n’uko maze ahita abimenyesha nyina umubyara, aho yamubwiye ko adashaka gusibira kandi ko anasibiye ntiyasibira kuri iryo shuri. Nk’umubyeyi yumvise agahinda ke amusaba kuhiga igihembwe kimwe ubundi cyarangira bakamushakira ahandi ajya kwiga.

David akomeza avuga ko ibura ry’umwana ryabaye ku wa 27 Nzeri 2023 aho uyu mwana yiriwe mu kigo afite terefone y’umukozi usanzwe akorera umwarimu wigishaga muri iki kigo, aho yayikoresheje igihe kirenga isaha yarangiza akaza kuyiha nyirayo.

Amakuru y’uko uyu mwana yabuze yaje kubwirwa nyina abibwiwe na Animateur w’iki kigo.

Mu kiganiro twagiranye na Prefe wa Rangiro, Jeremie Mushimiyimana yaduhamirije aya makuru avuga ko uyu mwana yavuye mu kigo asimbutse igipangu.

Avuga ko intandaro ya byose ko ari ukwanga gusibira kubera ubwiyemezi.

Abajijwe ku cyo kuba umwana yarabwiwe ko yasibiye ku munsi wo gutangira ishuri, Prefe yavuze ko ari ibinyoma byo gushaka guharabika ikigo ko uyu mwana yatashye muri Nyakanga abizi neza ko yasibiye ndetse n’ababyeyi be baramimenyeshejwe.

Avuga ku kiri gukorwa ngo uyu mwana aboneke, yavuze ko babimenyesheje inzego z’umutekano ndetse ngo banatanze amatangazo arangisha uyu mwana.

Uyu mwana yasimbukanye ibikapu bibiri, ibindi bikoresha bye abisiga mu kigo.

Ngendahayo David, Nyirarume wa Emelyne yatwemereye ko bamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB .

 

src: yegob

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!