Friday, January 17, 2025
spot_img

Latest Posts

Kenya: Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda muri Kenya yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro na Satani.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda muri Kenya, Kuria Moses, yatunguye abantu ubwo yivugiraga ko yiteguye gutega amatwi Satani mu gihe yaba amugira inama yicyo bakora kugira ngo hazahurwe ubukungu bw’iki gihugu bugeze aharindimuka.

Minisitiri yavuze ko atitaye ku mutwe umuyobozi wese witeguye kumufasha atitaye ku ishyaka abarizwamo, bazafatanya ariko bakazahura ubukungu bw’iki gihugu.

Nk’uko bivugwa Moses Kuria amaze iminsi azenguruka ibice bitandakunye by’Igihugu atangiza inganda, mu buryo bwo kugira ngo ubukungu buzahuke.

Minisitiri Moses yasabye abayobozi bose gusenyera umugozi umwe bagashyigikira gahunda zo kuzamura Igihugu imaze iminsi yatangajwe n’umukuru w’Igihugu William Ruto.

Aha niho yahere avuga ku bihe bitoroshye Kenya irimo, avuga ko biramutse bishobotse ntacyo byaba bitwaye Satani abafashije kuzamura ubukungu bwa Kenya.

Yagize ati “Ni byiza ko twegerana muri uru rugendo, iki ntago ari igihe cya politiki ahubwo n’igihe buri wese yazana ibitekerezo bye byatuma twubaka ubukungu bwa Kenya.”

Aho ni ho yahereye agira ati “Niyo yaba ari Satani niteguye kumutega amatwi nkaganira nawe mugihe yaba ari bungire inama y’icyatuma tubasha kuzahura ubukungu bwa Kenya, buri muntu wese niteguye kumutega amatwi ariko tugire ubukungu bushikamye mu gihugu cyacu.”

Kubera izamuka ry’ibiciro ku biribwa muri iki gihugu, abaturage ba rubanda rugufi basigaye barya rimwe ku munsi ibi bishingirwaho n’abatavuga rumwe na Perezida William Ruto barimo Raila Odinga.

SRC:Rubanda

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!