Perezida w’ikipe ya Rayon sports, Uwayezu Jean Fidéle, yemeje amakuru avugwa ko Aba-Rayon bamwe muri bo bari bagiye guha ruswa abakinnyi ku mukino izakiramo Al Hilal SC ku wa 30 Nzeri 2023, yemeza ko ari kuyakurikirana.
Uyu muyobozi yabyemeje kuri uyu munsi Taliki 27 Nzeri 2023, mu kiganiro 10 Sports cyamamaye nk’urukiko rwa siporo kuri Radio 10.
Ejo hashize ku wa kabiri nibwo hacicikanye amakuru avuga ko hari bamwe mu ba-Rayon barimo n’abahoze bayiyobora bashaka guha amafaranga ya ruswa abakinnyi ngo bazitsindishe ku mukino bazahuramo na Al Hilal SC.
Amakuru avuga ko aba bihishe inyuma y’ibi byose, baganiriye na Al Hilal SC bakabasaba ibihumbi 20$ kugira ngo bayahe abakinnyi cyane abakina bugarira.
Ubwo Uwayezu Jean Fidéle yabazwaga niba aya makuru ayazi, yavuze ko yabyumvise kandi ari kuyakurikirana.
Yagize ati “Amakuru twarayakiriye turimo turabikurikirana. Hari abo twabihaye ngo badufashe, bashobora kuba baturusha ubushobozi bwo kubikurikirana.”
Perezida Uwayezu Jean Fidéle yakomeje avuga ko kandi aya makuru yayafashe mu buryo butatu.
Yagize ati “Birashoboka cyane ntago wabyirengagiza. Icya kabiri ni ubutekamutwe kugira ngo barye amafaranga y’ubusa kuko muri Kigali tubamo irimo abantu bashakisha ibyo batabiriye ibyuya, Icya gatatu ni ibihuha bigamije kwica ikipe mu mutwe.”
Uwayezu Jean Fidéle yasabye abakunzi b’ikipe kutagira ubwoba kuko ibi bisanzwe no muri Shampiyona bijya bibaho.
Ati “Ntibitere ubwoba abantu ibyo bibaho muri Rayon Sports kuko no muri Shampiyona bibaho cyane. Ibi byo ni ubuzima bwa Rayon sports kandi ni urugamba tubamo.”
Si ubwambere ibi bivuzwe muri Rayon Sports kuko umwaka ushize byavuzwe ku mukino batsinzwe na Gorilla FC 3-1 bivugwa ko hari abakinnyi baguzwe bakitsindisha, ubundi byavuzwe ubwo baheruka mu matsinda mu mwaka wa 2018 byagarutsweho cyane.
Umukino ubanza wakiriwe na Al Hilal SC warangiye ari 1-1, uwo kwishyura uzakirwa na Rayon Sports uteganyijwe ku wa 30 Nzeri 2023, kuri Kigali Pelé stadium.