Kuri uyu wa 27 Nzeri 2023 ku gicamunsi, ni bwo umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin, wabaye ikimenyabose nka The Ben ari kumwe, n’umugore we Uwicyeza Pamela, bahagurutse i Kigali berekeza I Bujumbura aho uyu muhanzi afite igitaram aho yakiriwe bidasanzwe ageze I Burundi.
Uyu muhanzi akigera ku kibuga cy’indege kitiriwe Melechior Ndadaye, yakiranywe urugwiro rudasanzwe, aho bari bateguye abakaraza b’abanya-mwuga, aho byari ibirori bidasanzwe, aho n’umuyobozi w’umugi wa Bujumbura, aherekejwe n’inzego z’umutekano bari baje kwakira iki cyamamare.
https://www.instagram.com/reel/Cxspoa2IZSH/?igshid=MzRlODBiNWFlZA==
The Ben asa n’uwatunguwe uko yakiriwe akigera i Burundi
Itangazamakuru ryari ryakubise ryuzuye kwihera amaso uyu muhanzi w’ibigango, ijwi ryiza n’igikundiro bitangaje.
Ntabwo The Ben yagiye wenyine, uretse guherekezwa n’umugore we Uwicyeza Pamela, wigeze kwiyamamaza muri Miss Rwanda, hari n’abandi bamenyerewe cyane mu myidagaduro nka Alexis Muyoboke, Noopja, n’abandi.
https://www.instagram.com/reel/Cxsq1bpojaS/?igshid=MzRlODBiNWFlZA==
Abakaraza b’i Burundi bari babukereye
The Ben azakorera ibitaramo 2 I Burundi, icya mbere kizaba ku italiki 30 Nzeri, naho icya kabiri kibe ku italiki 1 Ukwakira 2023.