Nyaruguru: Abagabo babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba moto.

Abaturage n’inzego zibanze ku bufatanye na Polisi mu karere ka Nyaruguru bafashe abantu babiri bakekwaho kwiba Moto y’umuturage bayikuye mu rugo.

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 24 na mugenzi we w’imyaka 40 bafatiwe mu Murenge wa Kivu, mu Kagari ka Kivu ho mu mudugudu wa Kivu.

SP Emmanuel Habiyambere, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko kugira ngo aba bantu bafatwe ari amakuru yatanzwe n’umuturage.

Ati “Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage utuye mu Kagari ka Rugerero ko yabyutse mu gitondo agasanga hari umuntu atazi wamukingiranye mu nzu, yareba aho yayirazaga amaze kwica urugi akayibura, mu bikorwa byo kuyishakisha, Polisi yaje kumenya ku mugoroba wo ku wa gatandatu ko hari umusore wo mu Kagari ka Kivu, urimo gushakisha umukiriya wa moto, yaje guhita atabwa muri yombi, na mugenzi we byaje kugaragara ko bafatanyije kuyiba ndetse no mu rugo rwe akaba ari ho bayibikaga.”

Aba bombi bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Kivu mu gihe iperereza rigikorwa, Moto bafatanywe isubizwa nyirayo.

SP Emmanuel Habiyambere yashimiye uwibwe agahita yihutira gutanga amakuru, aboneraho kuburira abishora mu ngeso nk’izi z’ubujura ko nta gahenge bazahabwa na Polisi, Inzego z’ibanze ku bufatanye n’abaturage.

SRC:Igihe

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *