Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Umuhanzi Ruger wo muri Nigeria yibasiwe n’abantu benshi nyuma yo kwita abagore bo muri Nigeria abarozi.

Umuririmbyi ukomoka muri Nigeria witwa Michael Adebayo Olayinka uzwi cyane ku izina rya ‘Ruger’, nyuma yo kunenga abaririmbyi b’abagore bo muri Nigeria, byateje impaka nyuma y’iki gitekerezo.

Ruger mu kiganiro na Radio Beat 99.9 FM, yavuze ko Nigeria idafite abagore beza ku isi. Uyu musore w’imyaka 24 yavuze ko ibyamubayeho, abagore bo muri Nigeria ari uburozi, kandi bakunda kubeshya.

Hashize iminsi hari umufana ugaragara muka video gato amukora ku gitsina ari ku rubyiniro agahita yigendera nk’utabyishimiye, bamwe rero bari kubihuza n’ibyo yavuze.

Ibi byavuzwe mu itangazamakuru nyuma yo gutangaza ko nta muhanzikazi wo muri Nigeria wagera ku rwego Mpuzamahanga nk’uko abagabo babikora.

Ati “Nigeria ntabwo ifite abagore beza ku isi. Ubwoko bwanjye ni uburozi, kandi abakobwa bo muri Nigeria ni abanyabinyoma.”

Ibi byateje umwuka mubi, bavuga ko uretse guhimbira ku Banyanijeriya, umunsi yibeshye akavuga ku Banyamerika bazahita bamuzimya.

Umwe mu batanze ibitekerezo yagize ati “Ahari kubera ko ufite ijisho rimwe, niyo mpamvu udashobora kubona neza no guha agaciro abakobwa bacu ba Naija.”

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU